• Imyidagaduro / ABAHANZI
Umuhanzi Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye ka Nick Dimpoz mu muziki no muri Sinema yashyize hanze indirimbo isabukuru yahuriyemo na Iyzo  Pro 

Iyi ndirimbo isabukuru ya Nick Dimpoz  yayishyize kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026 umunsi  nawe yizihirizaho umunsi w'amavuko  ye.

Mu kiganiro yagiranye na BTN Rwanda Nick Dimpoz yadutangarije ko yashyize hanze iyi ndirimbo Isabukuru ku munsi nawe ayizihizaho kugira yizihizanye na bandi bagirira  rimwe nawe  umunsi w'amavuko 

Yagize ati " mu buzima  bwa buri munsi ku bantu  bose isabukuru ni igikorwa gihoraho nifuje kuyishyira hanze kuri  uyu munsi  nanjye nizihizaho iyanjye nanjye ikambera urwibutso.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo kandi yayikoreye abakunzi ba muzika kugira nabo bajye bayifashisha mu birori bitandukanye by'amasabukuru atandukanye .

Dimpoz tumubajije impamvu yari amaze igihe kirekire indirimbo yadutangarije aho isi igeze umuntu aba agomba kwitonda agakorera abakunzi igihangano cyiza gifite umwimerere akaba rero yarahugiye mu mishinga y'indirimbo ze nyinshi  azashyira hanze mu minsi iri mbere.

Nick Dimpoz yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Urwakera,Ndagukumbuye
,Washa Moto,Uzaba Umbwira,Ngwino Mama,Urihariye,Vitamin,Umwiza,Bwiza Bwirabura,MariaNgera no zindi yagiye akorana  na bandi bahanzi batandukanye 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments