• Imyidagaduro / ABAHANZI

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe aho yakubise umugore we basezeranye byemewe n’amategeko akamukomeretsa ndetse akanamuruma ugutwi kuburyo bubabaje ku wa 5 Gicurasi 2026.

Sky2 arakekwa kuba mu bihe bitandukanye yaragiye akubita umugore we ndetse no kumuhoza ku nkeke. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara.

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Nduba mugihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

Naho icyaha cyo guhoza ku nke uwo mwashyingiranywe gihanwa n’ingingo ya 147 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwahamijwe n’Urukiko iki cyaha ahabwa igihano cy’igifungo kirari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uru rwego rwibutsa umuntu wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe cyangwa ibindi byaha ibyo aribyo byose ko atazihanganirwa.

Yavuze ko uwo ariwe wese azafatwa agafungwa, yongeraho ko banibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments