Umwe mu basirikare b’ibigango bashinzwe kurinda Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yagaragaje ubunyamwuga bwashimwe na benshi nyuma yo gukomeza akazi ke nubwo yari amaze gucikirwaho ikoti mu kavuyo kabereye mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ibi byabereye ku kibuga cya Kololo i Kampala kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, aho Perezida Museveni yarahiriraga gukomeza kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi.
Amakuru aturuka aho ibirori byabereye avuga ko uwo murinzi wa Perezida wa South Sudan witwa Alor Machol yari ari mu itsinda ry’abasirikare bari baherekeje Perezida Salva Kiir ubwo yageraga ku kibuga cya Kololo.
Mu gihe bari binjira ahabereye ibirori, havutse kutumvikana hagati y’abashinzwe umutekano ba Uganda, cyane cyane abo mu mutwe udasanzwe wa SFC (Special Forces Command), n’abarinzi ba Perezida Salva Kiir.
Kwamamaza ibikorwa byo kurinda abakuru b’ibihugu byombi byaje kuvamo gusunikana no guterana amagambo hagati y’impande zombi, kugeza ubwo umwe mu basirikare ba Uganda aciriyeho ikoti Alor Machol.
Amafoto n’amashusho byakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu murinzi ikoti rye ryatandutse ku rutugu no ku maboko, ariko akomeza kugenda iruhande rwa Perezida Salva Kiir nk’utari wagize ikibazo icyo ari cyo cyose.
Nubwo ibyo byabaye, Alor Machol ntiyigeze ava ku nshingano ze. Yakomeje kurinda Perezida Salva Kiir kugeza amugejeje aho yari yicaye mu birori byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimye imyitwarire y’uyu murinzi, bavuga ko yagaragaje ubunyamwuga, ubwitange ndetse no gushyira imbere inshingano kurusha inyungu ze bwite cyangwa uko agaragara.
Hari abagaragaje ko kuba yarakomeje akazi ke adacitse intege kandi imyenda ye yangiritse, ari ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ubwitange bukomeye abasirikare bashinzwe kurinda abakuru b’ibihugu baba bafite.
Ibirori by’irahira rya Perezida Museveni byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika, mu gihe uyu mukuru w’igihugu cya Uganda akomeje kuba umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika.
Like This Post? Related Posts