• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

 Umudepite wo muri Ghana, Kwame Ohene Frimpong, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam mu Pays-Bas, nk’uko byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana.

Uyu mudepite uhagarariye agace ka Asante Akyem North yafashwe n’inzego z’umutekano zo mu Buholandi mu rwego rw’iperereza rifitanye isano n’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI.

Amakuru aturuka hafi y’iperereza avuga ko Kwame Ohene Frimpong akekwaho uruhare mu kunyereza amafaranga no gukora uburiganya bwo ku mbuga nkoranyambaga buzwi nka “romance scams”

Ayo makuru avuga ko amafaranga ashobora kuba yaranyerejwe agera kuri miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika.

Icyakora, kugeza ubu inzego z’u Buholandi cyangwa FBI ntibiratangaza ku mugaragaro ibyo birego.

 

Mu itangazo rigufi ryashyizwe hanze, Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yavuze ko yamaze kumenyeshwa ifatwa ry’uyu mudepite kandi iri gushaka amakuru arambuye ku byabaye.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na greffier w’Inteko, Ebenezer Ahumah Djietror, rivuga ko Perezida w’Inteko ndetse n’abayobozi bayo bari kuvugana na ambasade ya Ghana i La Haye kugira ngo hakurikiranwe icyo kibazo.

Abategetsi ba Ghana bavuga ko bashaka kumenya niba hari ibyaha byamaze kuregwa uyu mudepite ,impamvu nyakuri y’urugendo rwe mu Buholandi ndetse niba yari yagiye mu kazi ka Leta cyangwa ku mpamvu ze bwite

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa kuri ibyo bibazo.

Ifatwa rya Kwame Ohene Frimpong ryakuruye impaka nyinshi muri Ghana, aho abaturage n’abanyapolitiki bamwe basaba ko habaho gukorera mu mucyo muri iri perereza.

Hari abasaba ko Leta ya Ghana itanga ibisobanuro birambuye n’inzego z’u Buholandi zikagaragaza ibyo aregwa ndetse hakubahirizwa uburenganzira bwe mu gihe iperereza rigikomeje

 

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yavuze ko andi makuru azatangazwa uko iperereza rizagenda ritera imbere.

Abasesenguzi bavuga ko niba ibimenyetso bifatika bibonetse, bishobora gutuma habaho ubufatanye hagati ya Ubuholandi ,Amerika na  Ghana mu gukurikirana uru rubanza.

Ifatwa ry’umudepite Kwame Ohene Frimpong mu mu buholandi rikomeje gukurikirwa cyane muri Ghana no hanze yayo.

Mu gihe iperereza rifitanye isano na FBI rigikomeje, abaturage benshi bategereje kumenya niba uyu mudepite azagezwa imbere y’ubutabera cyangwa niba hari ibindi bisobanuro bizatangwa ku byaha akekwaho.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments