Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko amahanga, cyane cyane ibihugu byo mu European Union, adakwiye kwihutira gufatira u Rwanda ibihano kubera gusa ko Amereka yabikoze, ahubwo ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ibiganiro bya dipolomasi n’ubuhuza bw’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanirana Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi Perezida Macron yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 ubwo yari mu ruzinduko muri Kenya, aho yari yitabiriye inama ya Afurika n’u Bufaransa izwi nka Africa Forward Summit yabereye i Nairobi ku wa 12 Gicurasi 2026.
EU ntiyakagombye gukurikira Amerika mu bihano
Mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda n’inzego z’umutekano zarwo, zibashinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC no gufasha umutwe wa AFC/M23.
Nyamara u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo rushinjwa, ruvuga ko rudafasha AFC/M23, ahubwo rugashinja Leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abawushyigikiye, ugamije guhungabanya umutekano warwo.
Leta ya RDC yakiriye neza ibihano bya Amerika, ihita isaba n’ibihugu by’i Burayi gufatira u Rwanda ibihano nk’uburyo bwo kurushyiraho igitutu ngo ruhagarike icyo yise “gufasha AFC/M23” no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Congo.
Ariko Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa n’u Burayi muri rusange bidashyigikiye uburyo bwo kwihutira ibihano, ahubwo bishyigikiye ibiganiro.
Yagize ati:“Dushyigikiye ibiganiro hagati y’impande zose bireba. Icy’ingenzi ni ukubahiriza ubwigenge n’ubusugire bwa RDC no gukurayo ingabo zose z’amahanga. Kandi si Abanyarwanda gusa bari ku butaka bwa Congo.”
Macron yasabye ko ikibazo cya FDLR kitakwirengagizwa
Perezida Macron yanavuze ko nubwo RDC ikwiye gusubizwa ibice itakigenzura mu burasirazuba bw’igihugu, ikibazo cya FDLR na cyo kigomba gukemurwa mu buryo bufatika.
Yavuze ko umutwe wa FDLR ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda, bityo ko amahoro arambye atagerwaho hatitawe ku bikorwa by’uyu mutwe.
Macron yasabye ko ibihugu byo mu karere birimo Uganda, Burundi n’ibindi birebwa n’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari byafatanya mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba.
Perezida Kagame yahuye na Perezida Kagame na Tshisekedi I Nairobi
Mu nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi, Perezida Paul Kagame, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Macron bose bari bayitabiriye.
Macron yavuze ko yagiranye ibiganiro na buri muyobozi ukwe, ariko ko bitari byoroshye kubahuza ngo bicare hamwe icyarimwe.
Yagaragaje ko amahoro arambye azagerwaho gusa binyuze mu biganiro bitaziguye hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi, bifashijwemo n’abahuza mpuzamahanga.
Ati:“Hakenewe ibiganiro byimbitse hagati y’impande zombi, kandi abahuza bose bafite uruhare bakabigiramo uruhare. Ibyo ni byo u Bufaransa bushyize imbere mbere y’ibindi byose.”
Macron yavuze ko Amerika ishaka amahoro
Ubwo yabazwaga niba atabona ko Amerika iri kubogamira kuri RDC, Macron yavuze ko atatekereza ko ubuhuza bwa Washington bubogamye.
Ati:“Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa n’izishaka amahoro. Ntabwo ntekereza ko twavuga ko ubuhuza bwazo bubogamye. Kuri ubu ni zo zifite uruhare runini mu gukurikirana ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”
Amasezerano y’amahoro ntaratanga umusaruro
Muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Mu Ukuboza uwo mwaka hiyongereyeho andi masezerano yerekeye ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere.
Gusa kugeza ubu, ayo masezerano ntaragaragaza umusaruro ufatika kuko imirwano n’ubushyamirane bya dipolomasi bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC.
Macron yavuze ko gushyira igitutu gikabije ku Rwanda bishobora gutuma ibiganiro bihagarara, ashimangira ko amahoro atagerwaho n’ibihano gusa.
Yagize ati:“Abantu benshi bari kwihutira gufatira u Rwanda ibihano kubera ko Abanyamerika babikoze. Ariko kurushyira ku ruhande bishobora gutuma habura amahirwe yo kurwumvisha gukomeza inzira y’ubufatanye n’amahoro.”
Yongeyeho ko amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari azagerwaho gusa igihe ibihugu byose birebwa n’iki kibazo bizitabira ibiganiro nta ruhande rusigaye inyuma.
Like This Post? Related Posts