• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Guinée-Conakry General Mamadi Doumbouya na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé bageze mu Rwanda aho bitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum

Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya na we yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gicurasi. Yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, wari uherekejwe n’abayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Robert Beugré Mambé ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ko bazitabira Africa CEO Forum iteganyijwe kuva ku wa 14-15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku wa 12 Gicurasi 2026, yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments