Umugaba
Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mk
Mubarakh yakiriye intumwa zigizwe
n’abasirikare 15 n’abarimu babo baturutse muri Ishuri rikuru rya gisirikare rya
Nigeria aho bari mu rugendoshuri
rw’iminsi itandatu rugamije kwiga ku buryo u Rwanda rwakoresheje ubukerarugendo
bushingiye ku bidukikije, imiyoborere myiza n’umutekano mu kubaka igihugu no
guteza imbere ubukungu.
Uyu muhango
wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, aho abayobozi b’impande zombi
bagaragaje ubushake bwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo
z’ibihugu byombi, cyane cyane mu mahugurwa, uburezi bwa gisirikare no
gusangizanya ubunararibonye.
Iri tsinda
ry’abasirikare bo muri Nigeria ryaje mu Rwanda mu gihe igihugu gikomeje
kumenyekana nk’icyitegererezo mu:kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 ,kubaka umutekano urambye,guteza imbere
ubukerarugendo no gukoresha imiyoborere myiza nk’umusingi w’iterambere
Abayobozi bo muri iryo shuri rikuru rya Nigeria bavuze ko bahisemo u Rwanda kubera urugendo rudasanzwe rwakoze rwo kuva mu bihe bikomeye rukaba igihugu gifite ituze, isuku, umutekano n’ubukungu buri kuzamuka.
Umugaba
Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yakiriye aba bashyitsi
anabashimira kuba barahisemo u Rwanda nk’ahantu ho gukorera uru rugendoshuri.
Mu ijambo
rye, yavuze ko ubufatanye hagati ya RDF n’ingabo za Nigeria bumaze igihe kandi
bukomeje gutanga umusaruro mwiza cyane cyane mu kongerera ubushobozi
abasirikare kubaha amahugurwa ,uburezi bwa gisirikare no gusangizanya
ubunararibonye mu mutekano
Yagize ati: “Ndashaka
kongera gushimangira ubushake bwa RDF bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye
dusanganywe n’Ingabo za Nigeria, cyane cyane binyuze mu mahugurwa, uburezi
n’ikorwa rya gahunda zo gusangizanya ubunararibonye.”
Gen Mubarakh
yavuze kandi ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu
guhangana n’ibibazo by’umutekano n’iterambere bikomeje kugaragara ku mugabane.
Intego
nyamukuru y’uru rugendoshuri ni ugusobanukirwa uburyo u Rwanda rwakoresheje
ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije (ecotourism) nk’imwe mu nkingi
z’iterambere ry’ubukungu.
Mu myaka
yashize, u Rwanda rwashoye imari nyinshi mu kubungabunga pariki n’inyamaswa ,guteza
imbere ibikorwa by’ubukerarugendo ,kurengera ibidukikije no guha abaturage
uruhare mu bikorwa by’iterambere
Ibi
byafashije igihugu: kongera amafaranga ava mu bukerarugendo ,kuzamura imibereho
y’abaturage no gukomeza kubungabunga umutungo kamere
Abashyitsi
bo muri Nigeria barimo kwiga uko izi gahunda zahujwe n’imiyoborere myiza
n’umutekano kugira ngo bitange umusaruro.
Mu biganiro
bahawe, iri tsinda ryasobanuriwe urugendo rwa RDF nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bagaragarijwe
uko RDF yagiye yubaka ubushobozi bwayo ,uruhare rwayo mu kubungabunga umutekano
n’ibikorwa byo gufasha abaturage ndetse
n’uruhare rw’ingabo mu kubaka igihugu nyuma y’intambara
Abitabiriye
uru rugendoshuri bagaragaje ko bishimiye uburyo u Rwanda rwashoboye guhindura
amateka yarwo rukaba igihugu gifite icyizere cy’ejo hazaza.
Mu rwego rwo
gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, iri tsinda ryasuye Urwubutso rwa Jenoside
yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse
n’Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ,aho basobanuriwe
amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yahagaritswe ndetse n’urugendo
rwo kongera kubaka igihugu nyuma yayo.
Bamwe mu
bari muri iri tsinda bagaragaje ko basizwe n’amasomo akomeye ku kamaro
k’ubuyobozi bwiza, ubumwe n’ubwiyunge mu kubaka igihugu kirambye.
Umuyobozi
w’iri tsinda, Commodore Ebo Adegoke Timothy, yashimiye RDF n’u Rwanda muri
rusange ku rugendo rwiza igihugu kimaze gukora.
Yavuze ko
uru rugendoshuri rwafashije abanyeshuri gusobanukirwa politiki z’u Rwanda ndetse
kwiga ku ngamba z’iterambere igihugu cyashyizeho no kubona uburyo umutekano
ushobora kuba umusingi w’iterambere ry’ubukungu
Yanashimye
abayobozi ba RDF ku buryo bakiriye neza iri tsinda ndetse no ku bumenyi
bakomeje gusangiza abanyeshuri.