• Imikino /

Umukinnyi wa Ethiopia usiganwa intera ndende, Yebrgual Melese, yapfuye ku myaka 36 nyuma yo gufatwa n'indwara itunguranye ubwo yari mu myitozo isanzwe ku wa kabiri, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri rya Ethiopia.

Melese, wegukanye amasiganwa ya marathon yabereye i Houston, Prague na Shanghai, yari ari kwitegura isiganwa ryagombaga kubera i Ottawa muri Canada ku wa 24 Gicurasi(5).

Ibinyamakuru muri icyo gihugu bivuga ko yagize uburwayi butunguranye mu aho yari ari kwitoreza mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

Yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza gupfa nubwo abaganga bari bakoze ibishoboka byose kugira ngo bamutabare.

Nta yandi makuru arambuye aratangazwa ku cyateye urupfu rwe.

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri rya Ethiopia ryagize riti: “Turababajwe cyane n’urupfu rutunguranye rw’uyu mukinnyi w’intwari kandi twihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abafana be.”

Isiganwa rya nyuma Melese yari aherutse kwitabira ryabereye i Beijing umwaka ushize muri Gicurasi(5), ariko ntiyarirangije.

Icyo yagezeho cyiza muri rimwe mu marushanwa arindwi akomeye ya World Marathon Majors ni mu 2015, umwaka yanatsinzemo amasiganwa yabereye i Houston na Prague ari nabwo yabaga uwa kabiri muri Chicago Marathon.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments