Irushanwa
rikinwa buri mwaka muri Golf mu Rwanda rya ‘Rwanda Open’, ryongerewe ubushobozi
rishyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa akomeye muri Afurika ya Sunshine Tour.
Kuri uyu wa
Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ni bwo Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe
ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, Ubuyobozi bwa Kigali Golf Resorts & Villas
n’ubwa Sunshine Tour bashyize ku mugaragaro ubu bufatanye.
Sunshine
Tour ni irushanwa mpuzamhanga ryitabirwa n’abakinnyi bo mu bihugu byiganjemo
ibyo muri Afurika, ariko hakabamo abakinnyi baturutse mu Buholandi, Chile, u
Bufaransa n’u Bwongereza.
Iri rushanwa
rizakinwa hagati ya tariki ya 24 na 27 Nzeri 2026, rizakinwa n’abakinnyi 176,
harimo Abanyarwanda bazakina nk’abatarabigize umwuga.
Mu babigize
umwuga, Nsanzuwera Célestin azahagararira igihugu ahatana n’abarimo Samuel
Simpson wo muri Afurika y’Epfo uyoboye abandi nyuma y’amarushanwa atandatu ya
Sunshine Tour amaze gukinwa.
Umuyobozi
Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert
Muvunyi Manier, yavuze ko iri rushanwa ari intangiriro y’andi marushanwa
akomeye u Rwanda ruzakira.
Ati “Iri ni
irushanwa rya mbere muri Afurika rigiye kujya ribera mu Rwanda. Kuryakira ni kimwe,
ikindi ni ukuritegura neza ku buryo rizakingurira amarembo n’andi akomeye
akinwa ku rwego rw’Isi.”
Yongeyeho
kandi ko kuba ari irushanwa riterwa inkunga na Visit Rwanda, bizarushaho
kumenyekanisha iyi gahunda yo gushyigikira ubukerarugendo bw’u Rwanda harimo
n’ubushingiye kuri siporo.
Umuyobozi
w’irushanwa rya Rwanda Open, Rutamu Innocent, yasobanuye imigendekere
y’irushanwa, ndetse anasobanura ko uzitwara neza mu babigize umwuga azahabwa
agera kuri miliyoni 35 Frw.
Umuyobozi wa
Kigali Golf Resorts & Villas, Jacobus Johannes Visagie, yavuze ko kubera
iri rushanwa hari uburyo bwateguwe ikibuga kizatunganywamo, kugira ngo buri
wese ubyifuza azarikurikirane nta nkomyi.
Komiseri
Mukuru wa Sunshine Tour, Thomas Abt, yavuze ko hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzategura
neza irushanwa kandi rikagenda neza ku buryo rizagirira akamaro impande zombi.
Ati “Iri ni
irushanwa rigeze mu Rwanda ribikwiriye kuko gutegura ibikorwa nk’ibi
birashoboka cyane ku Rwanda.”
“Bitewe
n’uko rizakurikiranwa mu bihugu bitandukanye by’Isi, tuzeraka amahanga ko u
Rwanda rushoboye kandi irushanwa ryacu rigeze ku rwego rukomeye. Nta kabuza
rigomba kujya riba buru mwaka.”
Kuva mu
1997, ni bwo Rwanda Open yatangiye gukinwa, ikaba ari irushanwa ryatanze
umusanzu mu iterambere ry’umukino wa Golf, harimo no kumenyekanisha abakinnyi
b’Abanyarwanda.