• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyategetse irekurwa rya Shema Arnold de Bosscher, uzwi cyane nka DJ Toxxyk, nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’impanuka yahitanye ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi.

Ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye urubanza rwa DJ Toxxyk, rumuhamya ibyaha bimwe yari akurikiranyweho ariko rutegeka ko ahita arekurwa nyuma yo guhabwa ibihano bitamubuza gusohoka gereza.

Urukiko rwamukatiye gutanga ihazabu ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (1,050,000 Frw), ndetse rumutegeka gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu. Icyakora, icyo gihano cyasubitswe mu gihe cy’amezi atandatu, bituma ahita arekurwa icyemezo kimaze gusomwa.

Nanone kandi, urukiko rwategetse ko urumogi rungana na garama ebyiri rwari rwarafatiriwe rutwikwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Rwanemeje ko asonewe kwishyura amafaranga y’ingwate y’amagarama ibihumbi icumi (10,000 Frw), bitewe n’uko yari amaze igihe akurikiranywe afunzwe.

DJ Toxxyk yafunguwe amaze iminsi 135 afunzwe, ni ukuvuga amezi ane n’iminsi 14, nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2025.

Yari akurikiranyweho ibyaha byaturutse ku mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uwo munsi, aho imodoka yari atwaye yagonganye n’umupolisi wari mu kazi, uwo mupolisi akahasiga ubuzima. Nyuma y’iyo mpanuka, DJ Toxxyk yahise atoroka aho yari yabereye mbere yo gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 14 Mutarama 2026, yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka, ndetse n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Gusa yahakanye ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse no kwanga gupimishwa igipimo cya alcool mu mubiri.

Amakuru avuga ko Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, bugaragaza ko butanyuzwe n’uburyo urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura uregwa nyuma yo kumuhamya ibyaha.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 181 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda, Ubushinjacyaha Bukuru bufite uburenganzira bwo kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi urubanza rwasomeweho mu ruhame.

Itegeko kandi risobanura ko iyo minsi itangira kubarwa ku munsi ukurikira isomwa ry’urubanza. Iyo imyanzuro y’urukiko itinze gushyirwa muri sisitemu y’inkiko ya IECMS, igihe cyo kujurira gishobora kubarwa guhera ku munsi imyanzuro yabonekeyeho muri iyo sisitemu.

Kugeza ubu, hategerejwe icyemezo cy’Urukiko Rukuru ruzasuzuma ubujurire bw’Ubushinjacyaha, rukagena niba icyemezo cyo kurekura DJ Toxxyk kigomba kugumaho cyangwa gihindurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments