Basketball Africa League n’umuryango udaharanira inyungu wa Qatar Foundation, ushyigikira iterambere ry’abaturage binyuze muri gahunda zishingiye ku burezi, ubushakashatsi n’udushya, ndetse n’iterambere ry’abaturage, batangaje ubufatanye bw’igihe kirekire buzagira Qatar Foundation umufatanyabikorwa wa mbere wa BAL mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.
Ubu
bufatanye buri koroherezwa na Qatar Sports Investments, aho Qatar Foundation
izashyigikira ibikorwa bya BAL bigamije guteza imbere imibereho myiza no
kurushaho korohereza Abanyafurika kugera ku mukino wa Basketball.
Mu bikorwa
biteganyijwe harimo kuvugurura ibibuga bya Basketball mu rwego rwa gahunda nini
ya NBA Africa yo kubaka ibibuga 1,000 bya Basketball hirya no hino ku mugabane
wa Afurika. Hari kandi no gushyigikira gahunda ya BAL4HER, igamije guteza
imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu rwego rwa siporo muri
Afurika.
Muri ubu
bufatanye kandi, Qatar Foundation izaba umuterankunga mukuru w’igihembo cya
Ubuntu Trophy gitangwa buri mwaka n’iri rushanwa rya BAL ku mukinnyi wagize
uruhare rugaragara mu gufasha abaturage no kugira ibikorwa byiza mu muryango
mugari mu gihe cya shampiyona.
Ikirango cya
Qatar Foundation kizajya kandi kigaragara inyuma ku myambaro y’amakipe yose
akina imikino ya BAL.
Visi
Perezida wa Qatar Foundation, Sheikha Hind bint Hamad Al Thani, yavuze ko uyu
muryango wemera ko imbaraga nyakuri z’igihugu zishingira ku mibereho myiza
n’ubushobozi bw’abaturage bacyo.
Yagize ati:
“Tubona siporo nk’imwe mu ntwaro zikomeye zishobora kuzana impinduka nziza.
Siporo si uburyo bwo gukora imyitozo ngororamubiri gusa, ahubwo ni inzira yo
guteza imbere ubuzima bwiza, kubaka imiryango ikomeye no guteza imbere sosiyete
zirambye.”
Yakomeje
avuga ko siporo ihuza abantu bafite inkomoko zitandukanye kandi igafasha kubaka
umuryango ushingiye ku ntego imwe.
Perezida wa Basketball
Africa League, Amadou Gallo Fall, yavuze ko Qatar Foundation isangiye na BAL
intego yo gufasha urubyiruko, abafana ndetse n’abaturage bashyigikira iri
rushanwa umwaka wose.
Yagize ati:
“Ubu bufatanye buzafasha gukomeza gahunda zacu z’imibereho myiza zikoresha
imbaraga za Basketball mu guhindura ubuzima bw’abantu hirya no hino muri
Afurika.”
Guhera muri
uyu mwaka w’imikino, Qatar Foundation yatangiye gushyigikira gahunda ya BAL4HER
Power Hours muri buri mujyi wakiriye imikino ya BAL. Iyo gahunda ihuza abakobwa
n’abagore bato bashaka gukora mu rwego rwa siporo n’abayobozi bakomeye ndetse
n’inzobere muri uru rwego, hagamijwe kubafasha kubaka umuyoboro w’akazi,
kunguka ubunararibonye no guteza imbere imyuga yabo.
Ubu
bufatanye bunubakira ku bikorwa byinshi Qatar Foundation isanzwe ikora mu
gukoresha siporo nk’igikoresho cy’iterambere ry’abaturage ku bufatanye na Qatar
Sports Investments, ikigo gikomeye gishora imari muri siporo, imyidagaduro,
umuco n’imibereho.
Qatar
Foundation isanzwe inashyigikira gahunda zo guteza imbere siporo muri Afurika
no mu bindi bice by’Isi, cyane cyane izifasha abagore n’abakobwa kugira uruhare
runini muri siporo.
Shampiyona
ya BAL ya 2026 yahuje amakipe 12 akomeye aturuka mu bihugu 12 bya Afurika,
yakinnye imikino 42 mu byiciro bitandukanye byabereye muri Pretoria muri South
Africa, Rabat muri Morocco ndetse n’imikino ya kamarampaka n’iya nyuma izabera
muri BK Arena i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi
2026.
Amakipe
umunani yamaze kubona itike ya kamarampaka ya BAL 2026 harimo Petro de Luanda
yo muri Angola, Al Ahly yo muri Misiri, RSSB Tigers yo mu Rwanda, Club Africain
yo muri Tunisia, Al Ahly Ly yo muri Libya, FUS Rabat yo muri Maroc, ASC Ville
de Dakar yo muri Sénégal ndetse na Dar City yo muri Tanzania.
Ku mukino
ufungura kamarampaka uzaba ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, Al Ahly
izacakirana na ASC Ville de Dakar saa kumi z’umugoroba ku isaha yo muri Afurika
yo hagati, mbere y’uko RSSB Tigers ihura na FUS Rabat saa moya z’ijoro.
Like This Post? Related Posts