Ku gicamunsi
cyo kuri
uyu wa Gatanu Minisitiri w’Intebe
w’u Rwanda, Édouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Robert
Beugré Mambé, uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Africa CEO Forum 2026 iri
kubera i Kigali.
Iyi nama
ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abafata ibyemezo muri za Guverinoma, ndetse
n’abashoramari batandukanye bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika no ku Isi.
Yibanda ku buryo bwo guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu bufatanye
hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.
Mu biganiro
byahuje aba bayobozi bombi, hibanzwe cyane ku gushimangira umubano usanzwe
hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu nzego
zitandukanye zifatiye runini abaturage b’ibihugu byombi.
Bimwe mu
byagarutsweho harimo ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga,
ubuhinzi, ubwikorezi ndetse n’iterambere ry’urubyiruko.
Impande
zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo ibihugu
byombi bibashe kungukira mu mahirwe ari ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda na
Côte d’Ivoire bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku guteza imbere
ubukungu, imiyoborere myiza no guteza imbere ubufatanye bw’Afurika.
Mu myaka
yashize, ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye mu nzego
zitandukanye, ibintu byafashije mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari
n’ubuhahirane.
Kwitabira
kwa Minisitiri w’Intebe Robert Beugré Mambé muri iyi nama ya Africa CEO Forum
2026 bishimangira uruhare Côte d’Ivoire ikomeje kugira mu guteza imbere
ubufatanye bw’ubukungu ku mugabane wa Afurika, cyane cyane binyuze mu nama
zihuza inzego za Leta n’abikorera.
Africa CEO
Forum ikomeje kuba imwe mu nama zikomeye ku mugabane wa Afurika, aho
abayitabira baganira ku mahirwe y’ishoramari, imbogamizi z’ubukungu ndetse
n’ingamba zo kwihutisha iterambere rirambye ry’Afurika.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi muri Côte d’Ivoire mu mpera za 2025 aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Alassane Ouattara.