Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Uganda (CID), rufatanyije n’Ingabo za Uganda UPDF n’izindi nzego z’umutekano, bagabye igitero cyo gusaka urugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among.
Iki gikorwa cyabereye mu rugo rwe ruherereye i Nakasero mu Mujyi wa
Kampala ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Amakuru avuga ko abashinzwe iperereza, inzego z’ubutasi bwa gisirikare
ndetse n’impuguke mu by’ikoranabuhanga basatse inyandiko n’imitungo bivugwa ko
bifitanye isano na Among.
Iri perereza rije mu gihe Among ari mu bibazo bikomeye bya politiki
n’amategeko, cyane cyane mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora y’ubuyobozi
bushya bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
By’umwihariko, Umugenzuzi Mukuru wa Leta ushinzwe imyitwarire
y’abayobozi, Aisha Batala Nalule, aherutse kwemeza ko yatangiye gukora
iperereza ku mutungo wa Among nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abanyamategeko
n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Abatanze icyo kirego bashinja Among kutagaragaza inkomoko y’umutungo we
ndetse no kubaho mu buryo bavuga ko burenze ubushobozi bwe, harimo imodoka ya
Rolls-Royce bivugwa ko yatumije mu Bwongereza.
Iki kibazo kiri no gufatwa nk’igice cy’amakimbirane akomeye ari hagati
y’abanyapolitiki bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM n’ihuriro rya Patriotic League of Uganda
riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba.
Mu minsi ishize, Muhoozi yakunze gutangaza ubutumwa ku rubuga rwa X
anenga ruswa n’abayobozi bakoresha nabi umutungo wa Leta, ibintu benshi bafashe
nk’ubutumwa bugamije kunenga Among.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu banyapolitiki bakomeye bashyigikiye
ko Minisitiri w’Ingabo, Jacob Oboth Oboth, yasimbura Among ku buyobozi
bw’Inteko Ishinga Amategeko.
Kugeza ubu, CID na UPDF ntibaratangaza ibyavuye muri icyo gikorwa cyo
gusaka urugo rwa Among, ndetse ntiharamenyekana niba hari abantu bafashwe
cyangwa imitungo yafashwe.