Perezida
Paul Kagame yavuze ko nubwo Afurika ifite amahirwe menshi mu gukoresha ingufu
zisubira nk’izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, zitagihagije kugira ngo
ubukungu bw’umugabane bukomeze gutera imbere no guhaza ingufu zikenerwa
n’inganda n’ikoranabuhanga rigezweho.
Yabigarutseho
kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Nuclear
Energy Innovation Summit for Africa (NEISA 2026) iri kubera i Kigali, yahuje
abakuru b’ibihugu, abayobozi batandukanye, impuguke n’abashoramari mu rwego
rw’ingufu za Nikeleyeri.
Perezida
Kagame yavuze ko Afurika ifite amahirwe akomeye mu rwego rw’ingufu zisubira,
cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, ariko agaragaza ko ubukungu
bw’ibihugu butashobora gukomeza gukora neza bushingiye gusa ku ngufu
zidahoraho.
Ati “Ingufu
zisubira ziracyafite uruhare rukomeye cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba
n’amazi, aho Afurika isanzwe ifite amahirwe menshi. Ariko ubukungu bwacu
ntibwashobora gukora neza bushingiye gusa ku ngufu zidahoraho.”
Perezida
Kagame yavuze ko Afurika ikeneye gushora imari mu bundi buryo bw’ingufu
bwafasha uyu mugabane kugera ku ntego z’iterambere ry’inganda.
Ibi kandi
byashimangiwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nawe wavuze ko
ingufu za Nikeleyeri zitagomba gufatwa nk’izihanganye n’ingufu zisubira, ahubwo
ko zikwiye kuzuzanya mu kubaka uburyo bw’ingufu zirambye kandi zizewe.
Perezida wa
Togo, Faure Gnassingbé, nawe yashimangiye ko Afurika iri kugera ku rwego aho
ingufu zisanzwe zidashobora guhaza ibikenewe n’inganda, ibigo by’ikoranabuhanga
n’iterambere ry’imijyi.
Ati
“Inganda, ibigo bibika amakuru n’ikoranabuhanga rya Afurika y’ejo hazaza bisaba
amashanyarazi ahoraho, atangiza ibidukikije kandi ahendutse.”
Iyi nama ya
NEISA 2026 iri kubera i Kigali igamije kurebera hamwe uburyo Afurika
yakwihutisha iterambere ry’urwego rw’ingufu za Nikeleyeri nk’igice gisubizo
ikibazo cy’ikoreshwa ry’ingufu no guteza imbere ubukungu bw’Umugabane.