Ikipe ya Southampton FC yakuwe muri kamarampaka (Playoff) ya nyuma ya Championship yari iteganyijwe ku wa Gatandatu, ndetse inahanishwa gukurwaho amanota ane mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, nyuma yo kwemera ko yakoze ibikorwa by’ubutasi ku yandi makipe atatu bari bahanganye muri shampiyona.
Iyi nkuru yiswe “Spygate” yakuruye impaka zikomeye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza. Southampton yemeye ko yakoze ubutasi ku myitozo ya Middlesbrough FC mbere y’umukino wa 1/2 wa kamarampaka, ndetse no kuri Ipswich Town na Oxford United mu gihe cya shampiyona.
Nubwo Southampton itishimiye ibihano yafatiwe kandi biteganyijwe ko ijurira, kugeza ubu Middlesbrough FC ni yo yasimbuye Southampton ku mukino wa nyuma uzabera kuri Wembley Stadium, aho izacakirana na Hull City mu mukino ufite agaciro gakomeye ko kuzamuka muri Premier League.
Kwamamaza uwo mukino bivugwa ko kuzamuka muri Premier League bishobora kwinjiriza ikipe amafaranga arenga miliyoni 300 z’amadolari.
Amakuru avuga ko Middlesbrough yatanze ikirego muri EFL ku wa 7 Gicurasi, nyuma yo kubona umwe mu bakozi ba Southampton hafi y’ikibuga cy’imyitozo cyayo iminsi itatu mbere y’umukino ubanza wa 1/2 cya kamarampaka.
Nyuma yaho hasohotse amafoto agaragaza umwe mu basesenguzi ba Southampton ari gufata amashusho y’imyitozo ya Middlesbrough kuri telefoni ye.
Umutoza Tonda Eckert ashobora gushyirwaho igitutu gikomeye nyuma y’ibi bikorwa, cyane cyane ko ubutasi bwa mbere bwabaye hashize amezi atarenze abiri ahawe akazi ko gutoza Southampton nyuma y’iyirukanwa rya Will Still.
Nubwo Southampton yemeye ibyo bikorwa, ntabwo yigeze itsinda muri iyo mikino yashinjwemo ubutasi: yatsinzwe na Oxford United, inganya na Ipswich Town ndetse na Middlesbrough.
Iki kibazo cyatumye hibazwa niba hari andi makipe yaba yarakorewe ubutasi na Southampton muri uyu mwaka w’imikino, ibintu byashyize mu majwi ubunyangamugayo n’imyitwarire y’iyi kipe mu marushanwa.
Like This Post? Related Posts