Tariki
nk’iyi mu 1994 nibwo Ingabo za FPR zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali ndetse
n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe mu rugamba rwazo rwo guhagarika Jenoside
yakorerwaga Abatutsi.
Icyo gihe
Ingabo za Leta ya Habyarimana zakomeje guhunga zijya mu Majyepfo y’u Rwanda
kubera ko ingabo za FPR zari zikomeje kuzotsa igitutu.
Ku rundi
ruhande, abanyarwanda bari barahungiye muri Tanzania no mu Burundi bakomeje
gutahuka. Ibitaro bya Nyamata byatangiye kwakira abacitse ku icumu bibaha
ubuvuzi. Abagera kuri 200 bashyizwe mu bitaro naho abasaga 300 baganaga ibi
bitaro buri munsi
Kuri iyi
tariki kandi, Perezida Sindikubwabo yandikiye Perezida Mitterrand amushimira
ubufasha igihugu cye kigenera u Rwanda amumenyesha ko “kubera kubura ibikoresho
ingabo zígihugu zavuye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe” amusaba ubufasha
bwihuse aranamutelefona.
Ni nawo
munsi Amnesty International yasohoye raporo ivuga ko ubwicanyi buri gukorerwa
Abatutsi mu Rwanda bwateguwe na Leta kandi ikabukora ifatanyije n’ingabo zayo.
Like This Post? Related Posts