• Imikino / BASIKETI


Ikipe  ya RSSB Tigers yatanze ibyishimo ku banyarwanda muri BAL imbere ya Perezida Kagame na  Madamu  itsinda FUS Rabat 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026 ni bwo muri BK Arena hatangiye gukinwa iyi mikino ya nyuma ya BAL 2026. Umukino wabimburiye indi ni uwo Al Ahly yo mu Misiri yatsinzwemo na AS Ville Dakar yo muri Senegal amanota 93 kuri 90.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwa RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda na FUS Rabat ihagarariye Morocco, ukaba wabaye Saa Moya. Watangiye RSSB Tigers ariyo iri hejuru dore ko ariyo yaboneje mu nkangara mbere ku manota atatu yakozwe na Ntore Habimana. 

FUS Rabat yanze guhita isigara inyuma hakiri kare iyakuramo ariko n’ubundi abasore barimo Teafale Lenard Jr na Ntore Habimana bakomeza gufasha RSSB Tigers kuba imbere binyuze ku manota yiganjemo abiri bakoraga.

Agace ka mbere karangiye iyi kipe ihagarariye u Rwanda iyoboye n’amanota 24 kuri 13 ya FUS Rabat yo muri Morocco.

Mu gace ka kabiri RSSB Tigers yaje yongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo n’abarimo Mangok Mathiang.

FUS Rabat yaje gutangira urugendo rwo kugabanya ikinyuranyo cy’amanota binyuze ku barimo Soufiane Kourdou wakoraga amanota yiganjemo abiri.

Igice cya mbere cyarangiye RSSB Tigers itsinze FUS Rabat amanota 45 kuri 36. Mu kiruhuko cy’igice cya mbere umuririmbyi Bien-Aime Baraza wanyuze muri Sauti Sol yataramiye abari baje kureba uyu mukino.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Ayayaah” yakoranye na Element na Joshua Baraka. Uyu mugabo yanaririmbye izindi ndirimbo zirimo “Suzanna”, “Extra Pressure” n’izindi.

Mu gace ka gatatu RSSB Tigers yakomeje gushyiramo cya kinyuranyo cy’amanota ndetse ikomeza kwitwara neza no mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ibifashijwemo n’abarimo Leonard Craig Randall wari wigaruriye abafana muri BK Arena.

Umukino warangiye RSSB Tigers itsinze FUS Rabat amanota 95 kuri 72. Leonard Craig Randall niwe wakoze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 38 wenyine.

Imikino ya nyuma ya BAL 2026 irakomeza ku munsi w'ejo aho Club Africain izakina na Al Ahly Ly saa Cyenda naho saa Kumi n'ebyiri Petro de Luanda ikine na Dar City muri BK Arena.

 














Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments