• Amakuru / POLITIKI


Pedro Sánchez, Minisitiri w’Intebe wa Spain, yongeye kotswa igitutu n’abaturage n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko yegura kubera ibirego bya ruswa bikomeje kuvugwa muri Guverinoma ye no mu muryango we.

Ibi byagaragaye mu myigaragambyo yabereye i Madrid, aho itsinda ry’abigaragambya ryagerageje kwinjira ku ngufu ku rugo rwa Sanchez mu bikorwa byavuzwe ko byakozwe mu mahoro.

Polisi yahise ita muri yombi abantu batatu bari bambaye imyambaro ibahisha amasura, bakekwaho gushaka guteza umutekano muke hafi y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe.

Abigaragambyaga bari bafite ibyapa bisaba Sanchez kwegura, bamwe bamwita “mafia”, mu gihe ibitangazamakuru birimo Reuters byatangaje ko iyo myigaragambyo yateguwe n’imiryango itari iya Leta ndetse igashyigikirwa n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo People's Party na Vox.

Sanchez yari yaranavuzweho gutekereza kwegura mu 2024 nyuma y’uko umugore we, Begoña Gómez, atangiye gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa.

Icyo gihe Sanchez yagaragaje ko ibyo birego bifitanye isano na politiki ndetse ashinja abo batavuga rumwe n’ubutegetsi gukoresha inzego z’ubutabera mu kumuharabika no guharabikira umuryango we.

Nubwo igitutu gikomeje kwiyongera, Pedro Sanchez kugeza ubu ntabwo aratangaza niba ateganya kuva ku butegetsi cyangwa gukomeza kuyobora Guverinoma ya Espagne.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments