• Amakuru / POLITIKI


Jacob Marksons Oboth wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Uganda yatorewe umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri manda ya 2026-2031, asimbuye Anita Annet Among uri gukorwaho iperereza ku byaha birimo kunyereza umutungo wa Leta.

Oboth yatorewe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 ku majwi 441, atsinda Paul Mwiru wagize amajwi 60 ndetse na Norbert Mao wagize amajwi 15.

Nyuma yo gutorwa, yahise arahira imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida Yoweri Museveni, anashyikirizwa ibirango by’igihugu, igitabo cy’Itegeko Nshinga ndetse n’imyambaro yihariye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.


Amakuru ya politiki muri Uganda agaragaza ko Oboth yari amaze iminsi ahabwa amahirwe yo gusimbura Among nyuma y’uko uyu munyapolitiki atumijwe mu nama yabereye mu biro bya Perezida Museveni tariki ya 15 Gicurasi, agasabwa kutongera kwiyamamaza kuri uwo mwanya.

Among ari gukorwaho iperereza ku birego byinshi birimo kunyereza umutungo wa Leta, ibyatumye inzego z’umutekano zisaka zimwe mu nzu ze zo muri Kampala ndetse zifatira imodoka ze zihenze zirimo Rolls-Royce, Range Rover, Land Cruiser, Mercedes-Maybach na Lexus.

Mbere y’amatora, Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, yari yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Oboth ari we uzegukana uwo mwanya.

Muhoozi yanavuze ko bishoboka ko Thomas Tayebwa yakomeza kuba Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri manda nshya ya 2026-2031.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments