Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko imikino ibiri ya gicuti
Amavubi yagombaga gukinira muri Maroc na Tanzania na Comoros itakibaye kubera
ibibazo by’umutekano.
Ni mu gihe
iyi mikino yagombaga kubera mu Mujyi Marrakech tariki ya 6 Kamena akina na
Comoros ndetse na tariki ya 9 Kamena na Tanzania.
Gusa guhera
tariki ya 2 Kamena, byatangiye kuvugwa ko iyi mikino itakibaye aho ibihugu
byose byagombaga kuhakinira byahawe ibaruwa ibimenyesha ko n’imyitozo itemewe,
benshi bavugaga ko ari ukubera icyorezo cya Ebola.
Mu itangazo
FERWAFA yasohoye yagize iti "Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda
(FERWAFA) riramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abaturarwanda muri
rusange ko imikino ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu Amavubi yari
kuzakinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA
cyo muri Kamena 2026, itakibaye."
Yakomeje
ivuga ko byatewe n’ikibazo cy’umutekano ariko babimenya bamwe mu ntumwa za
FERWAFA baramaze kugera muri Maroc.
Iti "Ibi
bije bikurikira ubutumwa FERWAFA yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri
Maroc bumenyesha ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano. Aya makuru
akaba yaramenyekanye nyuma y’uko bamwe mu bagize intumwa z’Amavubi bari bamaze
kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026."
Ubu ikipe
y’Igihugu Amavubi ikaba igiye gukomereza umwiherero mu gihugu cya Misiri kugeza
tariki ya 11 Kamena 2026.
Iti
"FERWAFA yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Maroc,
bityo tukaba tumenyesha ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike ya
AFCON 2027 ikomeje nk’uko byari biteganyijwe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu
ukazakomereza i Cairo mu Misiri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026."
FERWAFA
ikaba yashimiye abafatanyabikorwa bose ku ruhare bakomeje kugira mu gutuma
imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ikomeza neza muri iki kiruhuko mpuzamahanga cya
FIFA.
Like This Post? Related Posts