Ishyirahamwe
mpuzamahanga ry’abakora mu rwego rw’itumanaho rigendanwa, GSMA, ryatangaje ko
inama mpuzamahanga ya MWC Kigali 2026 yari iteganyijwe kubera i Kigali kuva
tariki ya 16 kugeza ku ya 18 Kamena 2026 yasubitswe, mu gihe hasigaye ibyumweru
bibiri gusa ngo ibe.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kamena 2026, GSMA yavuze ko yamenye ko iri
subikwa rishobora guteza ibibazo ku bari bamaze kwitegura kwitabira iyi nama,
ariko ishimira abafatanyabikorwa n’abari kuzayitabira ku bwumvikane bagaragaje.
Iri shyirahamwe ryatangaje ko amatariki mashya azatangazwa mu gihe kiri imbere.
MWC Kigali
ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku mugabane wa Afurika mu rwego
rw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ihuza abayobozi b’ibigo by’itumanaho,
abashoramari, abahanga mu ikoranabuhanga, abafata ibyemezo muri za guverinoma
ndetse n’abahagarariye ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye baturutse hirya no
hino ku isi.
Iyi nama
yari kuba ibereye muri Kigali Convention Centre, ikibanda ku nsanganyamatsiko
yiswe “IQ Era: aho ibitekerezo by’umuntu bihurira n’ikoranabuhanga rifite
ubwenge”, hagamijwe kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rigezweho ririmo
guhindura inzego zirimo ubuzima, uburezi, inganda na serivisi z’imari muri
Afurika.
Nubwo GSMA
itatangaje impamvu nyakuri yatumye hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama,
yatangaje ko yiteguye kongera gutumiza iyi gahunda ikomeye ihuza abakora mu
rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika igihe kizatangarizwa
nyuma.
MWC Kigali
imaze kuba urubuga rukomeye rwo kuganirirwaho iterambere rya 5G, ubukungu
bushingiye ku ikoranabuhanga, serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga ndetse
n’uburyo Afurika yakomeza kwihutisha impinduka mu rwego rwa digitale.
Abari bamaze
kwiyandikisha no gutegura ingendo zo kwitabira MWC Kigali 2026 basabwe gukomeza
gukurikirana amakuru atangwa na GSMA kugira ngo bazamenye amatariki mashya
y’iyi nama.
Like This Post? Related Posts