Kuri uyu
wa gatatu tariki ya 03 Kamena
2026 mu karere ka Kicukiro mu murenge
wa Kagarama habereye umukino wahuje
abana b’abanyehuri biga mu kigo cy’amashuri cya ‘Good Haven International
School bakinnye imikino ya gicuti nna New Life School aho abana
bishimiye uwo mwanya wo kwishimana bakanakora siporo .
Ubuyobozi bw’icyo
kigo ubwo bwateguraga iyo mikibo
bwadutangarije k bwari bufite gahunda yo gufasha abana biga ku kigo cyabo kwiga neza ndetse no guteza imbere uburezi bwiza .
Nkuko umuyobozi wa ‘Good Haven International School
bwakomeje bubitangaza iyo mikino
yari igamije gufasha abana abana
kuruhuka mu no kwishimana na bagenzi babo bo mu bindi bigo
bitandukanye
Ikindi cyari
kigamijwe kandi muri iyi mikino, kwari uguhuza abana bakamenyana kugira ngo
bubake umubano uhoraho hagati yabo ndetse n’abarezi b’ibigo byombi.
Iyi mikino
yarangiye ‘Good Haven International School’ itsinze ‘New Life School’ amanota
40-35 muri Basketball yakinwe n’abakobwa mu gihe no muri ruhago ‘New Life
School’ yatsinzwe ibitego 5-0 mu bahungu.
Nyuma y’iyi
mikino yari yitabiriwe n’ababyeyi barerera muri ibi bigo, abarezi b’ibigo byombi,
ubuyobozi bwa ‘Good Haven International School’, bwavuze ko bugiye gushyira
imbaraga mu mikino kugira ngo abana bajyanishe kwiga no kubyaza umusaruro
impano zindi baba bifitemo mu mikino.
Ubuyobozi
bwakomeje buvuga ko bwari ubwa mbere muri iki Kigo habera imikino, ariko ko
biteguye gukomeza gufasha abana kugira ngo bijye bihoraho.
Abateye
imbere muri no mu yindi mikino, bahamya ko guhera mu bakiri bato ari wo musingi
wo kugera ku Iterambere ry’imikino yose ibaho ku Isi ariko by’umwihariko
umupira w’amaguru.
Ubusanzwe ikigo cya ‘Good Haven International School gifite ibyiciro bibiri aribyo amashuri y’incuke n’abanza kikaba cyaratangiye yashinzwe mu mwaka wa 2012 ku izina rya Good Harvest Nursery and Primary School. Mu mwaka wa 2023 ryahinduye ubuyobozi ndetse rihindurirwa izina riba Good Haven International School rifite abanyeshuri bagera kuri 420, abarimu 14 bemewe, ndetse n’amashuri (classes) 20. Rikaba riherereye mu Murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro