Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ategerejwe mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Suède, aho azakorera igitaramo cye cya mbere muri uyu mujyi ku wa 5 Nyakanga 2026.
Nubwo atari ubwa mbere Israel Mbonyi azaba ageze muri Suède, ni bwo bwa mbere azaba ahakoreye igitaramo mu Mujyi wa Stockholm, umurwa mukuru w’iki gihugu ndetse ukaba umwe mu mijyi ikomeye mu karere ka Scandinavia.
Iki gitaramo cyateguwe na East West Vibes iyobowe na Dj Mozze, ikomeje gutumira abahanzi batandukanye kugira ngo basusurutse Abanyafurika n’inshuti zabo batuye muri iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dj Mozze yavuze ko bahisemo gutumira Israel Mbonyi kubera ubwamamare bwe ndetse n’umubare munini w’abakunzi afite muri Suède.
Yagize ati: “Twatumiye Israel Mbonyi kubera ko ari umuhanzi ukomeye, kandi muri iki gihugu afite abakunzi benshi. Twizeye ko bazagirana ibihe byiza.”
Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe ku bakunzi b’umuziki wa Gospel bazabona Israel Mbonyi ari kumwe n’itsinda rye ry’abacuranzi (Full Band), baririmbana indirimbo zakunzwe zirimo Nina Siri, Ku Migezi, Number One, Yankuyeho Urubanza n’izindi nyinshi zamugize umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Suède ni kimwe mu bihugu bikize kandi biteye imbere ku Isi, giherereye mu majyaruguru y’u Burayi mu karere ka Scandinavia.
Iki gihugu kizwi cyane ku rwego rwo hejuru rw’imibereho myiza, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.
Umujyi wa Stockholm uzakira iki gitaramo wubatse ku birwa byinshi bihuzwa n’amateme, ibintu bituma ukundwa cyane na ba mukerarugendo.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba umwanya wo kuramya, guhimbaza Imana no gusabana ku batuye muri Suède no mu bindi bihugu bihana imbibi na yo, mu gihe cy’impeshyi kiba gikurura abantu benshi mu bikorwa by’imyidagaduro no kwidagadura hanze.
Israel Mbonyi azataramira i Stockholm ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2026, aho abazitabira bazatangira kwinjira saa kumi z’umugoroba, igitaramo kigatangira saa kumi n’imwe.