• Amakuru / MU-RWANDA


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abanyamahanga umunani bakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwabereye mu Karere ka Musanze bamaze gutabwa muri yombi, ubu bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Ibi yabitangaje bikurikira amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bangiza moto ndetse batera amabuye mu ijoro ryo ku wa 06 Kamena 2026.

ACP Rutikanga yavuze ko abafashwe ari abanyamahanga umunani, kandi ko mu bihano bashobora guhabwa harimo no koherezwa mu bihugu bakomokamo.

Yagize ati: “Kugeza ubu hamaze gufatwa ababigizemo uruhare, ni abanyamahanga umunani barimo gukurikiranwa kugira ngo babihanirwe, harimo no gusubizwa iwabo.”

Yibukije ko u Rwanda rwakira abanyamahanga benshi baza kwiga, gukora cyangwa gushora imari, ariko ko bose basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga igihugu.

Yavuze ko ibikorwa by’urugomo bidakwiye kwitirirwa abanyamahanga bose kuko benshi muri bo bagira imyitwarire myiza, bakiga cyangwa bagakora ibikorwa byabo mu mahoro.

Ati: “Niba ari ikirayi kiboze gikurwa mu bindi, abandi bagahabwa umurongo. Ntitubitirire abandi bose, ariko ntabwo inzego z’umutekano zihumiriza ku muntu wese uteza umutekano muke.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko izakomeza gukurikirana no guhana umuntu wese ugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Amakuru agaragaza ko kugeza mu mpera za 2025, muri gereza z’u Rwanda hari hafungiye abanyamahanga barenga 500 bakomoka mu bihugu 23, aho benshi bari bafungiye ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha binyuranye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments