Umwe mu
myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ni uw’uko mu Rwanda
hazashingwa ikigo cy’igihugu cy’ubwenge buhangano. Iki kigo kizunganira igihugu
mu guhanga udushya bityo kihutishe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Ni ikigo
kizafasha mu gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere.
U Rwanda
rusanzwe rufite gahunda yo gukoresha ubwenge buhangano mu burezi, ubuzima
n’ubuhinzi n’ahandi.
Igihugu
gisanganywe ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for
the Fourth Industrial Revolution/C4IR), kigamije gufasha mu gukoresha igisekuru
cya gatanu cya murandasi( 5G Internet) mu guteza imbere inganda.
Muri Kanama,
2025 igihugu cyatangije ubufatanye na Leta ziyunze z’Abarabu na Malaysia mu
gukoresha ubwenge buhangano kurushaho, binyuze mu masezerano y’ubufatanye
bugamije kwihutisha mu buryo burambye iterambere.
Gahunda ya
C4IR AI izaba urubuga ruhurizwaho ibikorwa bihuriweho mu bijyanye na politiki
z’imikorere y’ubwenge buhangano, guhanga ibishya n’iterambere rirambye rijyanye
nabyo.
Rwanda C4IR,
nk’ihuriro riharanira guteza imbere imiyoborere y’ubwenge buhangano no guhanga
ibishya mu karere, iteganya ko ibizayikorerrwamo bizaba bishingiye ahanini mu
gutera inkunga imishinga yarwo y’ibanze irimo AI Innovation Lab na Global AI
Summit on Africa.
Mu nama
ivugwa haruguru yatangirijwemo iriya gahunda, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR,
Crystal Rugege, yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere u Rwanda, ibihugu
dukorana, n’Isi ya AI muri rusange, kugira ngo twese dushyigikirwe n’iterambere
rirambye rishingiye ku bwenge buhangano”.
Ubwenge
buhangano mu buhinzi bwatangiye gukoreshwa mu guhugura abahinzi ku mihingire
ivuguruye binyuze mu kubagezaho uko ikirere kifashe no kumenya amakuru
y’ubuhinzi muri rusange nk’uko Minisitiri wabwo Dr. Télesphore Ndabamenye
aherutse kubibwira Abadepite.
Imashini
zizajya zibasobanurira uko ibintu biteye mu buryo bwo kubaha amakuru abigisha
igihe cyose n’aho bari hose binyuze kuri telefone zabo zigendanwa.
Mu rwego
rw’uburezi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ikoranabuhanga Irere Claudette
aherutse kubwira abarimu ko ubwenge buhangano ari uburyo bwiza bakoresha
bigisha bakanihugura.
Hari mu nama
mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’uburezi ko gukoresha ubwenge buhangano mu
myigishirize yabereye mu Rwanda muri Gashyantare, 2026,The Global Learning
Conference 2026.
Irere yemeje
ko aho isi igana, ari aho ikoranabuhanga rizafasha abantu kwihutisha akazi,
bakamenya kurikoresha mu buryo bubagirira akamaro kandi bwihutisha ibintu.
Mu Rwanda,
hasanzwe na politiki yagutse y’ubwenge buhangano yiswe National AI Policy
yashyizweho mu 2023 igendanye na gahunda za Minisiteri y’Ubuzima zo gukoresha
AI mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Bimwe mu
by’ingenzi iyi politiki ishyira imbere mu rwego rw’ubuzima ni ugukoresha
ubwenge buhangano mu kunoza ubuvuzi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru
y’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze muri rusange.
Kurinda
umutekano n’ibanga by’amakuru y’abarwayi, gukoresha ‘ubwo bwenge’ mu buryo
bwubahiriza amahame mbwirizamuco n’uburenganzira bwa muntu hirindwa ko ibye
bijya ku karubanda.
Guteza
imbere ubushakashatsi n’udushya mu ikoranabuhanga ry’ubuzima.
Kubaka
ubushobozi bw’abakozi b’ubuzima n’inzobere mu ikoranabuhanga kugira ngo
bakoreshe neza iryo koranabuhanga.
Kugira ngo
ibyo bishoboke, u Rwanda rwashyizeho ikigo ‘Health Intelligence Center’
gikusanya amakuru y’ubuzima kikayasesengura mu rwego rwo gufasha abafata
ibyemezo muri uru rwego kumenya uko ibintu byifashe n’ibyakorwa mu gihe kiri
imbere.
Ubu bwenge
buhangano kandi buzafasha Leta mu gukurikirana indwara no gutahura ibyorezo
hakiri kare muri gahunda ya gatanu y’iterambere ry’urwego rw’ubuzima (HSSP V).
Ahandi
igihugu gishaka gushyira imbaraga zishingiye ku bwenge buhangano mu rwego
rw’ubuzima ni mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, malariya, no kugabanya
impfu z’ababyeyi, impinja n’abana bataruzuza imyaka itanu.
Nubwo hano
ingero hatanzwe inkingi eshatu z’aho ubwenge buhangano zizashyirwamo imbaraga
mu rwego rw’igihugu, muri rusange inkingi umunani nizo zizibandwaho.
Izo ni
ubuzima, ikoranabuhanga muri za Banki, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga,
ubwikorezi, ubuhinzi, ubuyobozi n’imiyoborere, inganda n’ubwubatsi.
Intego y’u
Rwanda ni ukuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Like This Post? Related Posts