Umusifuzi
w’Umunya-Somalia, Omar Artan, uherutse kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika (USA) aho yari yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026
nk’umwe mu basifuzi batoranyijwe, yakiriwe nk’intwari ubwo yageraga iwabo muri
Somalia.
Artan w’imyaka
34 yari yitezweho kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere wo muri Somalia
usifuye Igikombe cy’Isi. Icyakora, ku wa Mbere w’iki cyumweru yakuwe
ku rutonde rw’abasifuzi bazakora muri iri rushanwa nyuma yo kwangirwa kwinjira
muri Amerika ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami, aho byatangajwe ko
atari afite ibyangombwa byuzuye.
Mu itangazo
ryayo, FIFA yavuze ko yagiranye ibiganiro n’inzego zibishinzwe muri Amerika,
ariko ko icyemezo cyafashwe kitahinduwe. Yongeyeho ko idafite ububasha bwo
kwivanga mu byemezo birebana no gutanga Visa n’amabwiriza y’abinjira
n’abasohoka mu gihugu cyakiriye amarushanwa.
Ibi byatumye
Artan atakaza amahirwe yo gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026, nubwo yari amaze
igihe yitegura iri rushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo
kwangirwa kwinjira muri Amerika, Artan yasubiye i Istanbul muri Turukiya, mbere
yo gukomeza urugendo rumusubiza iwabo muri Somalia. Mu gitondo cyo kuri uyu wa
Gatatu, yakiriwe n’imbaga y’abaturage ku Kibuga cy’Indege cya Aden Adde,
bamugaragariza icyubahiro n’ubufatanye, bamufata nk’intwari nubwo atabashije
gusohoza inzozi ze zo gusifura Igikombe cy’Isi.
Urwego
rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko
rwangiye Omar Abdulkadir Artan kwinjira muri iki gihugu kubera ko yaketsweho
kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba irimo na Al Shabab.
Mu itangazo
uru rwego rwashyize ku mbuga nkoranyambaga zarwo rwakomeje ruvuga ko Artan
yahaswe ibibazo mu gihe kigera ku masaha 11, hafatwa umwanzuro ko atemererwa
kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Like This Post? Related Posts