Umuhanzikazi
nyarwanda Teta Diana yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku
nshuro ya 32 cyiswe Kwibohora Live
Concert kizabera mu Bubiligi, aho biteganyijwe
ko azasusurutsa Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n'inshuti z'u Rwanda
zizitabira uwo muhango.
Teta Diana
ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, by'umwihariko mu
njyana ya Afro-folk, aho akunze kuvanga umuziki gakondo n'umuziki wa
kijyambere. Mu myaka ishize yagiye ahagararira u Rwanda mu bitaramo
bitandukanye mpuzamahanga, harimo n'ibyabereye mu Burayi.
Ibirori byo
kwizihiza Kwibohora bikorwa buri mwaka n'Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse
n'inshuti z'u Rwanda, hagamijwe kwibuka urugendo rwagejeje igihugu ku
bwisanzure nyuma yo guhagarikwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwibohora ni
umunsi wizihizwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka, ukaba ugaragaza intambwe u Rwanda
rwateye mu bumwe, ubwiyunge n'iterambere.
Mu Bubiligi,
nk'ahandi henshi ku Isi, ibikorwa byo kwizihiza Kwibohora bikunze guhuza
ibiganiro ku mateka y'u Rwanda, ibikorwa by'umuco ndetse n'ibitaramo
by'abahanzi b'Abanyarwanda.
Ubutumire
bwa Teta Diana bugaragaza uburyo umuziki nyarwanda ukomeje kugera ku rwego
mpuzamahanga no guhesha ishema igihugu.
Biteganyijwe
ko Teta Diana azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo izigaragaza umuco
nyarwanda, urukundo n'ubuzima bwa buri munsi, mu rwego rwo gufasha abitabira
kwizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y'u Rwanda.
Mu Kiganiro
na BTN Rwanda Teta
Diana yadutangarije ko ibi birori ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe
Abanyarwanda baba mu Bubiligi, bagasangira amateka y'igihugu cyabo ndetse
bakishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize nyuma y'Urugamba rwo Kubohora
Igihugu.
Ibi birori
bitegerejwe na benshi mu Banyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu
byegeranye, aho biteganyijwe ko bizarangwa n'umuziki, umuco nyarwanda
n'ubusabane.
Igitaramo Kwibohora Live Concert with Diana Teta biteganyijwe ko kizaba tariki ya 4 Nyakanga 2026 kikabera muri Salle Proximus kuri 51 ,Rue Stroobants –Evere 1140 I Bruxelle mu bubiligi guhera I saa mbiri z’Ijoro .