Umuhanzi Kevin
Kade uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda
yongeye gutangaza ko atazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 bitegurwa
na sosiyete ya East African Promoters (EAP) ku nshuro ya 2 kubera ikibazo cy'uburwayi ari gukurikiranirwa
kwa muganga.
Uyu muhanzi binyuze mu buyobozi
burebrera inyungu ze mu itangazo bashyize hanze kuri iki gicamusi cyo ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2026 rivuga neza ko ubuzima bwe butameze neza ku buryo yabasha kuzitabira
ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika byitezwe gutangira mu mpera z’iki
cyumweru
Muri iri
tangazo, ubuyobozi bumureberera inyungu mu muziki bwavuze ko Kevin Kade ari
kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugira ikibazo cy'ubuzima, bityo abaganga bakaba
bamusabye kubanza kwita ku buzima bwe mbere yo gusubira mu bikorwa bya muzika.
Bagize bati:
"N'umutima uremereye turamenyesha abakunzi ba Kevin Kade bose ko afite
ikibazo cy'uburwai kandi ari gukurikiranwa n'abaganga. Dukurikije inama
y'abaganga, ntabwo azashobora kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
bitegurwa na EAP."
Bakomeje
bavuga ko ari ibihe bikomeye kuri uyu muhanzi wari utegereje guhura n'abafana
be mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ariko ko ubuzima bwe bugomba kubanza
kwitabwaho mbere ya byose.
Bashimiye
EAP ku bwumvikane bagaragaje nyuma yo kumenyeshwa iki kibazo, bunashimira
abakunzi b'uyu muhanzi ku rukundo, amasengesho n'inkunga bakomeje
kumugaragariza muri ibi bihe. Basoje basaba abafana gukomeza
kumushyigikira no kumuzirikana mu masengesho, bagaragaza icyizere ko azakira
neza akagaruka mu muziki afite imbaraga nshya.
Si ubwa
mbere Kevin Kade asezeye muri MTN Iwacu Muzika Festival. No mu mwaka ushize wa
2025, uyu muhanzi yari yikuye muri ibi bitaramo ngarukamwaka, ibintu byatumye
abakunzi be bongera kwibaza ku mpamvu zatumye atongera kuboneka muri iri
serukiramuco rikomeye rihuza abahanzi n'abafana mu gihugu hose.
Byongeye
kandi, Kevin Kade ntiyanagaragaye mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuje abahanzi
bazitabira MTN Iwacu Muzika Festival 2026, cyabereye i Kigali tariki ya 18
Gicurasi 2026, ibintu byari byaratumye bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba
atazaboneka muri ibi bitaramo.