• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Urwego rw’iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), rwatangaje ko rwaburijemo umugambi wo kugaba ibitero ku bitabiriye ibirori by’imikino njyarugamba byabereye ku White House, hafatwa bamwe mu bakekwaho gutegura uwo mugambi.

Ku wa 14 Kamena 2026, White House yari yakiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Leta zunze ubumwe za Amerika ibonye ubwigenge, byaranzwe n’imikino njyarugamba ndetse bikitabirwa n’ibihumbi by’abantu.

Nk’uko inyandiko z’urukiko zasohotse ku wa 16 Kamena 2026 zibigaragaza, abakekwaho uwo mugambi bari bateguye gukoresha drones zitwaye ibisasu kugira ngo bateze inkongi hafi y’aho ibyo birori byaberaga.

Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel, yavuze ko umugambi wari uwo guteza igihunga mu bitabiriye ibyo birori, bakiruka berekeza ahantu bari batezwe, maze abagabye igitero bakabarasa mbere yo kugerageza kwinjira mu marembo ya White House.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko nyina w’umusore w’imyaka 19 witwa Tycen Proper ahaye inzego z’umutekano amakuru ku bikorwa byakekwagaho umuhungu we.

Abashinzwe iperereza bavuga ko iri tsinda ryitwaga “Vanguard of the Old” kandi rikaba ryarakoreshaga urubuga rwa TikTok mu gutegura no guhuza umugambi wo kugaba ibitero ku banyacyubahiro n’abandi bari bitabiriye ibyo birori.

Nibura abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe abandi bakekwa bagishakishwa. Urwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu cya Amerika rwatangaje ko rukomeje gukorana na FBI kugira ngo hamenyekane amakuru yose ajyanye n’uyu mugambi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments