U Rwanda na Afurika y’Epfo batangaje ko bitangiye icyiciro gishya mu mubano wabyo wa dipolomasi, nyuma y’imyaka irenga icumi yaranzwe n’ibihe by’ubwumvikane buke hagati y’impande zombi.
Ibi byatangajwe ku wa 17 Kamena 2026 i Pretoria, nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri Ronald Lamola yavuze ko nubwo ibihugu byombi byagize ibihe byo kudahuza imyumvire, umubano wabyo wakomeje kurangwa n’ubwubahane n’ubucuti mu rwego rwa dipolomasi.
Yagaragaje ko Afurika y’Epfo n’u Rwanda bifite inshingano zo kongera gushimangira ubufatanye, ashingiye ku mateka y’ibihugu byombi aho Afurika y’Epfo yavuye muri apartheid, mu gihe u Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro byabereye i Pretoria bigaragaza intambwe ikomeye mu kubaka icyizere gishya hagati y’impande zombi. Yashimangiye ko ibi biganiro bigamije gushimangira icyerekezo gishya cy’ubufatanye, aho Kigali na Pretoria bishaka gukorana bya hafi mu nyungu z’abaturage babyo.
Impande zombi zemeranyije gufungura ipaji nshya y’umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuzima, uburezi, ubukerarugendo ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo. Ibi byitezweho guha umubano mushya hagati ya Rwanda na Afrika Yepfo imbaraga nshya zishingiye ku bufatanye burambye n’inyungu zisangiwe.
Like This Post? Related Posts