• Amakuru / MU-RWANDA


Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, yitabaje amategeko asaba umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool gukosora mu maguru mashya ibyo amuvugaho, nyuma yo kumushinja ku mugaragaro kugira uruhare mu buriganya bivugwa ko bwamwambuye amafaranga.

Mu nyandiko igizwe n’amapaji abiri, yasinywe n’ibiro by’abanyamategeko Mbidde & Co. Advocates ku wa 17 Kamena 2026, Mutesi Jolly avuga ko amagambo Bebe Cool yatangaje ari ibinyoma bimusebya, bityo amusaba kuyasubiramo no kuyakosora mu gihe kitarenze amasaha 48, bitaba ibyo agakurikirwa n’inkiko.

Abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga ko ku wa 16 Kamena 2026, Saa  Tanu z’ijoro (23h00), Bebe Cool yanditse ku rubuga rwa X (Twitter) akoresheje konti ye yemejwe @BebeCoolUG, avuga amagambo amushinja kugira uruhare mu buriganya bwo mu mwaka wa 2025.

Bemeza ko ayo magambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agamije gutesha agaciro Mutesi Jolly, kumusebya no kwangiza izina rye imbere y’abaturage, kandi ngo nta shingiro afite.

Bagaragaza kandi ko umukiliya wabo atigeze agira imikoranire iyo ari yo yose na Bebe Cool, yaba mu bucuruzi, mu itumanaho cyangwa mu bundi buryo. Bavuga ko n’imibare ya telefoni yavuzwe atari iye kandi nta sano ayifitanye na yo.

Iyo baruwa inibutsa ko ku wa 4 Ukwakira 2024, hari ubutumwa bwari bwatanzwe kuri X na Tumwine Daniel, buvuga ko nimero ya telefoni +447731728382 Bebe Cool yavuze ko ari iya Mutesi Jolly, yari ikoreshwa n’abatekamutwe biyitirira abantu bagamije gushuka abaturage.

Abanyamategeko bavuga ko ibyo byagaragaje ko iyo nimero itari iya Mutesi Jolly, ahubwo yakoreshejwe n’abashuka abantu biyitirira abandi, bityo Bebe Cool akwiye kuba yari afite amakuru ahagije mbere yo gutangaza ibimushinja.

Mu byo asabwa, Mutesi Jolly yategetse Bebe Cool, mu gihe kitarenze amasaha 48, guhagarika gukwirakwiza ayo makuru, gusiba ibyamaze gutangazwa bimusebya, gutangaza ubutumwa bwo kwisubiraho ku mugaragaro yemera ko ibyo yavuze atari ukuri, no gusaba imbabazi mu buryo bugaragara kandi bujyanye n’urwego yabitangarijemo.

Yanamusabye gutanga inyandiko yemeza ko atazongera gutangaza amakuru nk’ayo, ndetse no kugaragaza aho yakuye amakuru yamusabaga.

Abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga ko Bebe Cool naramuka atubahirije ibyo asabwa mu gihe cy’amasaha 48, bazahita batanga ikirego mu nkiko badategereje andi mabwiriza.

Bavuga kandi ko bashobora gusaba indishyi z’ibyangiritse ku izina rya Mutesi Jolly, ku cyubahiro cye ndetse no ku bindi byangijwe n’ibyo bavuga ko ari ugusebanya.

Ibaruwa isoza ivuga ko iyi ntambwe idakuraho uburenganzira bwa Mutesi Jolly bwo gukomeza gukurikiza amategeko igihe cyose bibaye ngombwa.

Kugeza ubu, Bebe Cool ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri iyi baruwa, mu gihe iyi nkuru ikomeje gukurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri Uganda, aho benshi bategereje uko azabyitwaramo mu masaha n’iminsi iri imbere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments