• Amakuru / POLITIKI


Guverinoma ya Equatorial Guinea yeguye ku mirimo yayo nyuma yo kunengwa kutagera ku ntego yari yiyemeje, aho bivugwa ko yari imaze kugera kuri 10% gusa by’imihigo yayo.

Ibi byatangajwe na Visi Perezida w’iki gihugu, Teodoro Nguema Obiang Mangue, wavuze ko Minisitiri w’Intebe Manuel Osa Nsue Nsua n’abagize Guverinoma bose beguye ku mirimo yabo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Visi Perezida yavuze ko uku kwegura gushingiye ku musaruro muke wa Guverinoma, ugereranyije n’ibyo yari yitezweho n’abaturage.

Yagize ati: “Ihame riroroshye: inshingano rusange zigomba kujyana n’ibisubizo.”

Yongeyeho ko Leta yari yarahaye Guverinoma ubushobozi buhagije mu nzego zitandukanye zirimo abakozi, ibikoresho n’ingengo y’imari, ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba ryaragaragaje intege nke.

Yavuze ko kuba Guverinoma yari igeze kuri 10% by’imihigo yayo bigaragaza ko itashoboye kuzuza inshingano yari ifite zo kugeza serivisi nziza ku baturage.

Kwegura k’iyi Guverinoma kugaragaza igitutu gikomeje gushyirwa ku bayobozi bo muri Equatorial Guinea cyo gutanga umusaruro ugaragara, cyane cyane mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kunoza imiyoborere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments