Abayobozi ba
Tunisia batangaje ko ku wa Kabiri basubije iwabo hafi y’abimukira 100 bakomoka
mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu rwego rwa gahunda bise
iyo “gutaha ku bushake” yashyizweho mu mwaka ushize.
Nk'uko
byatangajwe n’inzego z’umutekano za Tunisia, iyi gahunda yatangiye muri
Nyakanga 2025 kandi kugeza ubu imaze gufasha abantu bagera ku 5,000 gusubira mu
bihugu byabo.
Umuvugizi
w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Igihugu muri Tunisia, Houcem Eddine Jebabli,
yavuze ko iyi gahunda yashyizweho ku bw’icyifuzo cya Perezida Kais Saied,
hagamijwe gufasha abimukira bifuza gutaha mu buryo bwubahiriza inyokomuntu
n’imibereho yabo.
Yagize ati:“Turi
ku Kibuga cy’Indege cya Tunis-Carthage muri gahunda yo gutaha ku bushake
igenewe abaturage bakomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Yatangiye muri Nyakanga 2025 kandi Perezida wa Repubulika yayihaye agaciro
gakomeye. Ni gahunda ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yita ku
bibazo by’ubumuntu n’imibereho, ikanazirikana ibijyanye n’umutekano
n’amategeko.”
Abayobozi
bavuga ko nyuma y’uko hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abimukira
kwiyandikisha muri iyi gahunda, umubare w’abifuza gutaha wakomeje kwiyongera.
Houcem
Eddine Jebabli yavuze ko mu ntangiriro habagaho indege imwe gusa buri kwezi
itwara abatahutse, nyuma zikaba ebyiri ku kwezi, hanyuma imwe buri cyumweru.
Kuri ubu, indege zitwara abimukira bataha ku bushake zisigaye zihaguruka hafi
buri munsi.
Abayobozi ba
Tunisia bavuga ko iyi gahunda itandukanye n’ikorwa na International
Organization for Migration (OIM), kuko iyo ya OIM yo yatumye abantu bagera ku
27,000 basubira mu bihugu byabo mu gihe cy’imyaka itatu ishize.
Iki gikorwa
kije nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Kais Saied muri Gashyantare 2023, aho
yavuze ko umubare munini w’abimukira badafite ibyangombwa baturuka muri Afurika
yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ushobora guteza ikibazo cy’imiterere y’abaturage
muri Tunisia.
Aya magambo
yateje impaka nyinshi ndetse anakurikirwa n’ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangura
byibasiye bamwe mu bimukira b’Abanyafurika batuye muri Tunisia.
Nubwo bimeze
bityo, ubuyobozi bwa Tunisia buvuga ko gahunda yo gutaha ku bushake igamije
gufasha abimukira bifuza gusubira iwabo mu mutekano no mu cyubahiro, mu gihe
imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko uburenganzira
bwabo bwubahirizwa uko bikwiye.
Like This Post? Related Posts