Umuhanzi
akaba n’umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo Mugisha Robinson uzwi nka
Element Eleeeh, agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo bizenguruka muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ruzaba mu mezi abiri akurikirana y’Ugushyingo
n’Ukuboza 2026.
Nk’uko
bigaragara ku nteguza y’ibi bitaramo, byiswe “USA Tour”, bigamije kwegera
abakunzi b’umuziki b’uyu muhanzi batuye muri Amerika, ndetse no gukomeza
kumenyekanisha ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.
Element,
umaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye no mu buryo bwe bwihariye
bwo gukora umuziki, ategerejweho kuzasusurutsa imbaga y’abazabyitabira, cyane cyane
Abanyarwanda n’abandi bakunda umuziki Nyarwanda batuye muri diaspora.
Ibi bitaramo
byateguwe na Innox Entertainment LLC ku bufatanye na Eleesphere, bikaba
byitezweho kuba umwanya mwiza wo guhuza umuhanzi n’abafana be, no guteza imbere
umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Element
EleéeH aherutse gutoranywa muri gahunda yitwa Apple Music Up Next Africa,
igamije kumenyekanisha no gushyigikira abahanzi bafite impano n’icyerekezo cyo
kugera ku rwego mpuzamahanga.
Iyi gahunda
ya Apple Music isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakizamuka kubona urubuga
rwagutse rubageza ku bakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, binyuze mu gufata
indirimbo zabo bakazishyira kuri ‘Playlists’ zihariye mu rwego rwo kurushaho
kuzamamaza.
Kwinjira
muri gahunda ya Apple Music Up Next Africa byitezweho kumufasha kuzamura izina
rye ku rwego rwa Afurika no ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.
Like This Post? Related Posts