• Imyidagaduro / IBITARAMO

Nyuma y’ibyumweru byinshi ahishura buhoro buhoro gahunda yo gutaramira abafana be mu gitaramo gikomeye mbere y’uko uyu mwaka urangira, umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, King Saha, yamaze gushyira iherezo ku gihirahiro yari yarashyizemo abakunzi be.

Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba Mansur Semanda, yatangaje ku mugaragaro ko igitaramo cye gikurikira kizabera kuri Kololo Independence Grounds ku wa 14 Kanama 2026.

Aya makuru yayatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abafana ifoto yamamaza iki gitaramo iherekejwe n’amagambo agira ati: “Mark the Date”, asaba abakunzi be kuzashyira uyu munsi ku rutonde rw’iminsi y’ingenzi bagomba kwitabira.

Igitaramo kizaba cyitwa “King Saha Live in Concert”, kikaba gitegerejwe n’imbaga y’abafana be ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki wa Uganda.

Mu mezi ashize, King Saha yakunze gutangaza ko hari igikorwa gikomeye ari gutegura, ibintu byatumye abakunzi b’umuziki batangira gukeka aho kizabera n’igihe kizabera.

Benshi mu bafana be bagiye bagaragaza amatsiko ku mbuga nkoranyambaga, basaba uyu muhanzi gutangaza amakuru arambuye ku gitaramo cye gikurikira nyuma y’intsinzi yagiye agira mu bitaramo no mu ndirimbo yasohoye mu bihe bya vuba.

Itangazo ry’iki gitaramo ryakiriwe neza n’abakunzi be, aho benshi batangaje ko biteguye kuzitabira ku bwinshi kugira ngo bashyigikire umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazwa ry’iki gitaramo rije nyuma y’iminsi mike King Saha avuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yatangaje mu gitaramo cya Kazibwe Kapo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu gihe yari ari ku rubyiniro, King Saha yagaragaje kutishimira imyitwarire ya Hon. Haruna Kasolo wari mu bitabiriye icyo gitaramo.

Uyu muhanzi yamushinje kuba yaragize uruhare mu guhagarika igitaramo yari ateganyije gukorera mu Karere ka Kyotera mu mwaka wa 2025, ibintu yavuze ko byamuteje igihombo gikomeye mu rwego rw’amafaranga ndetse no mu bikorwa bye bya muzika.

Aya magambo yakurikiwe n’impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye King Saha mu byo yavuze mu gihe abandi basabaga impande zombi kuganira no gukemura ikibazo mu bwumvikane.

King Saha agiye gukora iki gitaramo afite icyizere kinini nyuma y’igihe cyiza amaze kunyuramo mu muziki we.

Mu myaka yashize yakomeje gushyira hanze indirimbo zakunzwe cyane, zituma akomeza kuba umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane muri Uganda. Uretse kuba afite abafana benshi, yanashimiwe uburyo akomeje guhanga indirimbo zikora ku mitima y’abatari bake.

Abakurikiranira hafi ibyijyanye  niby’imyidagaduro muri  Uganda bavuga ko “King Saha Live in Concert” ishobora kuba kimwe mu bitaramo bikomeye cyane bizabera muri Uganda muri uyu mwaka, cyane cyane kubera ubwinshi bw’abafana be n’amateka ya Kololo Independence Grounds yakiriye ibitaramo by’abahanzi bakomeye mu karere.

Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo iki gitaramo kibe, abafana ba King Saha bakomeje kugaragaza ibyishimo n’icyizere ko azabategurira igitaramo kidasanzwe.

Benshi bavuga ko bategereje kubona uko azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ndetse n’abahanzi ashobora kuzatumira kugira ngo bazamufashe gususurutsa abazitabira.

Niba imyiteguro izagenda nk’uko biteganyijwe, ku wa 14 Kanama 2026, Kololo Independence Grounds izongera kwakira imbaga y’abakunzi b’umuziki bazaba baje kwizihiza urugendo rwa King Saha, umwe mu bahanzi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Uganda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments