• Amakuru / MU-RWANDA

 

 

Uyu munsi, intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru ry’Igihugu cya Nijeriya ry’Ubushakashatsi ku Mutekano (NISS), ziri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru, zasuye Ikigo cya Mutobo gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro giherereye mu Karere ka Musanze.

Izi ntumwa zakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza ari kumwe na Visi Perezida wa Komisiyo, Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza.

Mu kiganiro bagejejweho, intumwa zamenye byinshi ku ngaruka zikomeje guterwa n’umutwe wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro iyishamikiyeho ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse banasobanurirwa uburyo gahunda y’u Rwanda Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe (DDR) yageze ku musaruro ushimishije.

Uru ruzinduko rwanarushijeho kugira akamaro binyuze mu buhamya bwatanzwe n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batashye mu Rwanda ku bushake, nyuma bakabasha gusubira mu buzima busanzwe no kwinjira neza mu muryango nyarwanda.

Ubuhamya bwabo bwagaragaje uruhare rukomeye rwa gahunda zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe, kubafasha kongera kwiyubaka no kongera kwinjizwa muri sosiyete, ndetse no guteza imbere amahoro  n’umutekano usesuye.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments