Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije ba nyirazo telefoni 140 zari zaribwe, zifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw, nyuma yo kuzikurikirana no kuzigaruza mu maboko y’abazibye.
Iki gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata
ku wa 19 Kamena 2026, aho abaturage bari baratakaje izi telefoni bazisubijwe
nyuma y’iperereza ryakozwe.
Mu rwego rwo gushakisha no kugaruza izi telefoni
z’amoko atandukanye, RIB yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira
uruhare mu bujura bwazo, barimo n’umusore w’imyaka 18.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye
abaturage kujya bagira ubushishozi cyane cyane mu gihe bagura telefoni zakoze,
kuko hari iziba zaribwe.
Yagize ati: “Niba waraguze telefoni
uyiguze ku muntu utari nyirayo, bishobora kuba bivuze ko wayiguze ku mujura.
Mbere yo kugura telefoni yakoze, banza umenye neza ko uyikugurisha ari nyirayo,
bitaba ibyo ushobora guhomba.”
Yanibukije abacuruzi ba telefoni kujya bagenzura
inkomoko y’ibikoresho bagura cyangwa bagurisha kugira ngo birinde guhura
n’ibibazo by’amategeko.
Dr. Murangira yanaburiye abakomeje ibikorwa by’ubujura
ko RIB izakomeza kubakurikirana no kubafata aho baba bari hose.
Muri iki gikorwa kandi, RIB yerekanye abantu umunani
bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi byabereye mu Karere ka Bugesera mu ntangiriro za
2026. Ibi byaha bivugwa ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo amakimbirane
yo mu miryango, ibibazo by’imitungo, gufuha hagati y’abashakanye, ubusinzi
ndetse no kwihanira.
Yagaragaje ko hari bamwe bafata abantu bakekaho
ubujura cyangwa ibindi byaha bakabihanira ubwabo, bikarangira babakubise
bikabaviramo urupfu.
Ati: “Kwihanira ntibyemewe
n’amategeko. Turasaba abaturage kumenya ko gukurikirana no guhana abakora
ibyaha ari inshingano z’inzego zibishinzwe.”
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
RIB yasubije telefoni 140 zari zibwe zifite agaciro ka miliyoni 40 Frw