Umuvugizi wa
Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije Perezida wa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo,
wasazwe n’ibyishimo by’umukino w’Igikombe cy’Isi, akibasira Abanyarwanda abita
abarozi, ndetse akanemeza ko Ingabo z’Igihugu cye (FARDC) zizisubiza
Imijyi ya Bukavu na Goma vuba cyane.
Ku mugoroba
wo ku wa 17 Kamena 2026, Perezida Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru bitabiriye
umukino w’Igikombe cy’Isi, ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1
kuri NRG Stadium iherereye mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Nyuma
y’umukino yagiranye ikiganiro n’Abanyekongo baba muri Amerika, ababwira ishusho
ijyanye na Politiki yo muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara mu Burasirazuba
bwacyo. Perezida Tshisekedi yavuze ko muri iki gihe Igihugu cyabo
kiri mu ntambara, Leta ya RDC yatahuye abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23
rigenzura igice kinini cy’Uburasirazuba bw’Igihugu, asobanura ko yibwiraga ko
baba mu Rwanda gusa, ariko ngo yasanze baracengeye n’i Kinshasa.
Ati
“Ntimuzemere kugambanira Igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba
mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.” Perezida Tshisekedi wari wishimye cyane,
yabwiye Abanyekongo ko mu gihe cya vuba bazisubiza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu
imaze igihe kirenga umwaka igenzura n’Ihuriro AF/M23.
Ati: “Mfite
icyizere ko mu minsi iri imbere, Congo yose izabohorwa. Abavandimwe na bashiki
bacu i Goma na Bukavu barishimye, tuzaba turi kumwe. Abanzi baracengeye, kandi
uyu munsi twarize, tuhakura isomo. Ubu tugomba kubaka ikintu gikomeye.”
Mu butumwa
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa
Kane, yasubije Perezida Tshisekedi wahinduye ibihe by’umunezero ku Banyekongo
n’Abanyafurika bose iby’ubugoryi bwa Politiki.
Yagize ati:
Ikipe y’Igihugu ya RDC, Les Léopards, yahaye Afurika ibyishimo bikomeye mu
mukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Nyamara Perezida Félix Tshisekedi yahisemo
kwangiza uwo munezero, atuka Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse ari ku butaka
bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko agikomeje gahunda yo kugaba
ibitero bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yakomeje
agira ati: “Tshisekedi ntiyakoresheje gusa intsinzi y’iyi kipe mu nyungu za
politiki ziciriritse, ahubwo amagambo ye arimo ubushotoranyi agaragaza no
gusuzugura ibikubiye mu masezerano ya Washington ndetse n’umwuka w’ubwumvikane
n’amahoro agamije gushyigikira.”
U Rwanda na
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro ku
wa 4 Ukuboza 2025, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze
n’amahirwe y’ubukungu.
Guverinoma
y’u Rwanda ivuga ko kugeza n’uyu munsi Leta ya RDC itaratera intambwe n’imwe mu
rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano birimo kurandura
umutwe wa FDLR nk’izingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu Karere, ari na cyo
kizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo iruhuza n’icyo
gihugu.