• Amakuru / MU-RWANDA

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yifatanyije na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’Umwami Charles III wujuje imyaka 77.

Ibi birori byaraye bibaye, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Guverinoma y’u Rwanda, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abafatanyabikorwa mu iterambere n’inshuti z’u Bwongereza.

Usta Kaitesi yashimye ko u Rwanda rumaze igihe rubanye neza n’u Bwongereza, ukaba umubano ushingiye k’ukubahana no kuganira ngo ibintu birusheho kunoga.

Kaitesi avuga ko ubwo bufatanye bwagiriye Abanyarwanda akamaro kandi ko bugamije ko bazagera ku iterambere rirambye.

Ubucuruzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima ndetse no guteza imbere urubyiruko ni zimwe mu nkingi uwo mubano wubakiweho.

Usta Kaitesi yabwiye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda n’abandi bari aho ko igihugu cye giha agaciro ubwo bufatanye.

Muri ibyo birori, hagarutswe ku ruhare rw’u Bwongereza mu gushimangira umutekano mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye mu muryango wa Commonwealth no gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Abahagarariye Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, bagaragaza ko bazakomeza gukorana mu mishinga itandukanye ifitiye inyungu abaturage b’impande zombi.

Isabukuru y’Umwami Charles III isanzwe yizihizwa n’Ambasade z’u Bwongereza hirya no hino ku isi, ukaba umwanya wo kwizihiza umubano ubwami bw’u Bwongereza bufitanye n’ibindi bihugu.

Mu birori byaraye bibereye i Kigali, abayobozi batangaje ko bashaka ko umubano wa Kigali na Londres ukomera kurushaho.

Mu myaka ishize, ibihugu byombi byari byemeranyije amasezerano yo gufatanya mu kibazo cy’abimukira ariko Guverinoma iriho muri iki gihe iza kuyasesa.

Byakuruye impaka zikomeye kuko zagejejwe no mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza, ruza kwanzura ko u Rwanda rudahabwa amafaranga rwavugaga ko rwimwe kandi ruyakwiye.

Icyakora, rwo rwavuze ko icy’ingenzi muri ruriya rubanza kitari amafaranga ‘ubwayo’ ahubwo cyari uburyo ibihugu byose biba bikwiye kubahana.

 






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments