• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda The Ben yagaragaje ko guhigana ubutwari byahozeho ashimangira ko ibitaramo bimuhanganisha na Bruce Melodie bifitiye akamaro umuziki nyarwanda kandi nta rwango bafitanye

Uyu muhanzi umaze iminsi azengurukana na Bruce Melodie mu bitaramo yateguye byiswe Summer Country tour, avuga ko ihiganwa ritanga ibyishimo bityo abategura ibitaramo babyitaho ibitaramo nk’ibyo bikajya biba buri mwaka.

Aganira n’itangazamakuru The Ben yabazwaga uko yabonye igitaramo bombi bakoreye Nyagatare anabazwa niba ihangana rye na Bruce Melodie ritaba ririmo n’urwango rwo mu buzima busanzwe abitera utwatsi.

Yagize ati: “Bruce ni inshuti ahari ntabwo turi inshuti zihorana, ntituvugana buri munsi ariko iyo duhuye duhuza urugwiro bigatinda ku muziki rero ntekereza mba ndi mu mwanya wo kuba ‘Igisamagwe’ hanyuma nawe akavuga ati ndi Kinyusi akagerageza kugaragaza ko ibyo akora ari byo byiza ariko twese dutanga ibyishimo ku bantu bamwe.

Rimwe na rimwe na bo bakavuga bati The Ben yaduhaye indirimbo nziza, cyangwa se Ben ntabwo yatwemeje. Bruce yaduhaye indirimbo nziza cyangwa se Bruce ntabwo iyi ndirimbo tuyemeye, mbese duhora turi ku muhate kugira ngo dukore ibintu byiza. Nyuma ya byose icyo bimara ni uko biryoshya imyidagaduro yose, abantu bakishima abandi bakabona imirimo.”

Akomeza avuga ko yifuza ko guhiganwa mu muziki byakomeza kuko bifite umumaro bikaba byarenga bo ubwabo hakaba hanajyamo abandi bahanzi na bo bagahiganwa.

Ati: “Byahereye muri BK Arena none bizasoreza muri Rubavu nibaza ko cyazajya kibaho buri mwaka niyo kitasa gutya hagashyirwamo abandi bahanzi guhigana ubutwari byahozeho mu muco nyarwanda.”

Abakurikiranira hafi iby’ibyimyidagaduro bavuga ko mu Turere twabanje The Ben yakomeje kwishimirwa n’abitabiraga ibyo bitaramo cyane cyane bitewe n’udushya twamuranze ku rubyiniro n’ubwo na Bruce Melodie akomeje kugaragaza uburyo ari umuhanzi w’umuhanga.

Uretse Bruce Melodie na The Ben barimo guhigana ubutwari muri ibyo bitaramo hanagaragaramo Bwiza na Kitoko bose bishimirwa bitewe n’indirimbo zabo zikunzwe baririmbira abitabira ibyo bitaramo.

Ibitaramo bya Summer Country Tour byatangiye tariki 13 Kamena 2026, bitangirira mu Karere ka Musanze nyuma bakurikizaho Nyagatare aho bataramiye tariki 20 Kamena, bakaba basigaje gutaramira i Bugesera tariki 27 Kamena mu gihe bazasoreza i Rubavu tariki 4 Kamena 2026.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments