• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Bizimana Amani wamamaye nka Amalon yahishuye icyakomye mu nkokora umushinga wa Alubum ye yari yateguje ko azashyira hanze muri Mutarama 2026 bikaba bigeze muri Kamena atarayimurika avuga ko amikoro yabaye make ariko uyu mwaka uzasiga Abanyarwanda bayibonye.

Ni Alubumu ye ya mbere ateganya gukora nyuma y’imyaka irindwi amaze mu muziki akaba yari yatangaje ko ari cyo gikorwa azakora kimugarura mu muziki nyuma y’uko yari amaze igihe adasohora indirimbo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye i Huye, Amalon yagaragaje ko yagize imbogamizi z’amikoro make ariko 2026 izarangira yamaze kuyisohora.

Yagize ati : “Kugira ngo Alubumu igere ahantu hose uko nabishakaga byari bingoye nayisohora yose icya rimwe byansabye ko mbiha igihe ndavuga nti igice cy’ayo cya mbere nagisohora mu mezi atandatu hanyuma isigaye nkagisohora mu kwezi kwa Karindwi.

Avuga ko kubera ko ari we wirebaho mu rugendo rwe rw’umuziki n’ikipe bakorana ariko yahisemo kuyisohora mu bice bityo umwaka ukazashira yose yarageze hanze mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

Ati: “Sinari mfite inzu itunganya umuziki mbarizwamo kandi ntabwo nari mpagaze neza mu mufuka, ndibaza nti se ko abana b’u Rwanda bakunda kubona indirimbo bakayumva neza, uwakora, n’igisigaye nkazagikoraho nyuma, icyakora 2026 izarangira yamaze gusohoka yose bityo ikazajya hanze abantu bayizi.”

Amalon yatangajwe n’urukundo abantu bamwerekeye i Huye anasezeranya abakunzi b’umuziki we ko ibyo babonye muri ako karere bizikuba kenshi mu tundi Turere asigaje gutaramiramo mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.

Uretse Amalon wanyuze abakunzi be mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival barimo Chriss Eazy, Marina Debora, Kivumbi King, Bushari,Ross Kana, Kenny Sol, Devis D, biyongeraho abanyabigwi begukanye rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu myaka itandukanye bazajya basimburana mu turere ibyo bitaramo bizaberamo.

Biteganyijwe ko ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizabera mu Turere turimo Ngoma kizaba tariki 27 Kamena, Muhanga ku ya 4 Nyakanga, Karongi k u wa 11 Nyakanga , Akarere ka Nyagatare kakazasusurutswa tariki 18 Nyakanga, nyuma yahoo bikazerekeza mu Karere ka Musanze ku wa 25 Nyakanga hanyuma ibyo bitaramo bikazasoreza muri Rubavu tariki 1 Kanama 2026.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments