• Imyidagaduro / ABAHANZI

Nyuma y’uko Zari Hassan, atandukukanye n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya bari bamaranye imyaka itanu, uyu mugabo aravugwa mu rukundo n’umukobwa ukomoka mu Rwanda.

Amakuru ahari yemezwa n’inshuti za hafi ashimangira ko uyu musore yahise yishumbusha umuhanzi Kin Bella ukomoka mu Rwanda.

Ibi byaje bishimangirwa n’amashusho aba bombi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Shakib yajyaga gukina umukino w’iteramakofe muri Kenya.

Shakib yerekeje i Nairobi aherekejwe n’uyu muhanzi Kin Bella aha ni benshi batangiye kwemeza ko baba bari mu rukundo.

Uyu Kin Bella yitwa Belinda Niwabo ni umuvandimwe wa Uwase Blandine wamenyekanye mu Rwanda nka Blandy Starr, umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nka Izuba TV, Radio&TV10 , Capital FM, n’ibindi.

Kin Bella ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Uganda by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka ‘Sente za pill’, ‘Tonesipata’ n’izindi.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments