Isimbi
Noeline umukinnyi wa filimi z’urukozasoni wo mu Rwanda yavuze ko akomeje guhohoterwa,
n’abaturage iyo ari muruhame asaba kumenyeshwa niba atemerewe kuba cyangwa
kugera mu Rwanda
Ibi bije
nyuma y’uko uyu mukobwa witwa Noeline Narubega atangaje ko yajyanywe muri
Finland mu byo yise ubucuruzi bw’abantu bwakorewe mu masezerano
y’ubushyingirane bw’uburiganya, ashinja Ngabo Hodari kuba yarabigizemo uruhare,
yongeye kugaruka avuga ko akomeje guhohoterwa n’abaturage ndetse n’abo yise
bamwe mu bayobozi ba Leta.
Mu butumwa
yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Isimbi Noeline Narubega yavuze ko iyo agiye mu
mujyi mu bikorwa bitandukanye nko guhaha nk’undi muturage wese, ahura
n’ihohoterwa rishingiye ku magambo ndetse rimwe na rimwe n’irishingiye ku
mubiri aho buri wese aba ashaka kumukoraho.
Uyu mukobwa
yashyize hanze video, ayiherekesha amagambo agira ati: “Uru ni urugero
rworoshye rw’uburyo mfatwa n’abaturage muri rusange iyo ngiye mu mujyi guhaha
nk’undi muturage wese. Nkorerwa ihohoterwa rishingiye ku magambo no ku mubiri,
kugeza aho ntakibasha no guhaha mu buryo busanzwe.”
Yakomeje
avuga ko niba adakenewe cyangwa atemerewe kuba mu Rwanda, akwiriye
kubimenyeshwa kugira ngo areke kongera kuhagaruka, kuko ngo urwango
agaragarizwa rumaze kumurenga.
Ati: “Niba
ntemerewe kuba mu Rwanda, nkwiye kubimenyeshwa kandi sinakongera kugaruka muri
iki gihugu. Kuko muri iki gihe urwango ngaragarizwa ni rwinshi kandi rukabije.
Ndarambiwe iri hohoterwa nkorerwa mu ruhame….”