• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abakunzi b’umuziki nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange bafite impamvu yo kwitegura ibihe byiza, nyuma y'uko hamenyekanye ko umuhanzi Ross Kana azataramira muri Paddock Lounge zimaze kumenyekana cyane mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Bubinyujije  ku mbuga nkoranyambaga zabo Ubuyobozi bwa Paddock Lounge bwatangaje ko Ross Kana azahataramira ku wa 27 Kamena guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu gitaramo gitegerejwe n’abakunzi be benshi

Mu butumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Paddock Lounge, bwaherekejwe n’amatangazo yamamaza iki gitaramo, hatangajwe ko abazakitabira bazaryoherwa n’umuziki mwiza, ibyishimo byinshi ndetse n’ikirere cy’imyidagaduro cyihariye gisanzwe kiranga uyu muhanzi.

Paddock Lounge yavuze ko Ross Kana azazana “imbaraga zidasanzwe, umuziki mwiza n’ibihe abantu bazakomeza kwibukiraho igihe kirekire.”

Ross Kana ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakomeje kubaka izina mu muziki, cyane cyane mu njyana zigezweho zikunzwe n’urubyiruko. Azwiho kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bw’urukundo, imibereho ya buri munsi ndetse n’izifite injyana zituma abafana be bishimira kubyina no kuririmba bazikurikira.

Kuba agiye gutaramira muri Paddock Lounge bifatwa nk’amahirwe ku bakunzi be bazabona uburyo bwo kumurebera ku rubyiniro imbonankubone.

Paddock Lounge nayo ikomeje kwagura ibikorwa byayo byo kwakira ibitaramo n’ibirori bitandukanye. Iherereye mu Karere ka Kicukiro i Kigali, ikaba izwiho kwakira ibitaramo by’abahanzi batandukanye, ibikorwa byo kurebera hamwe imikino ndetse n’ibindi birori bihuza urubyiruko n’abakunzi b’imyidagaduro.

 Ubuyobozi bwayo buvuga ko intego ari ugukomeza gutanga serivisi zigezweho no gutuma Kigali iba umwe mu mijyi ifite ubuzima bw’imyidagaduro bukomeye mu karere.

Abakunzi b’umuziki bategerejwe kuzitabira ari benshi, cyane cyane ko Paddock Lounge isanzwe ifite izina rikomeye mu kwakira ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi. Mu minsi ishize yahakiriye ibikorwa bitandukanye byitabiriwe cyane, bituma iki gitaramo cya Ross Kana nacyo gitegerejweho kuzaba kimwe mu bizasusurutsa impera z’icyumweru muri Kigali.

Ubuyobozi bwa Paddock Lounge bwasabye abazitabira iki gitaramo gutagira  kugura amatike yabo kare kugira ngo birinde kubura imyanya, cyane cyane ko ibitaramo bikunze kuhabera byitabirwa n’umubare munini w’abantu.

Iki gitaramo kizaba amahirwe ku bakunzi ba Ross Kana yo kongera kumva no kuririmbana na we zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments