Mu gihe
abantu benshi bakomeje gutera imijugujugu Shaddyboo nyuma y’uko ashyize ku
mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
n’umusore yitaga inshuti ye.
Nyuma y’ibyo
Shaddyboo yagiye kurega umuhanzi Yugi Umukaraza amushinja kumusambanya ku
gahato, Shaddyboo ndetse ajya no muri Isange One stop Center atanga ibizamini
bizagaragaza niba Koko yarahohotewe.
Kuri ubu
Shaddyboo yasabye abantu kumwubaha, bakubaha umwanzuro we agaragaza ko ari
kurwana intambara itoroshye.
Abinyujije
ku rubuga rwa Instagram yanditse agira ati “Kugeza ubu ndasaba kunyubaha.
Ibi ntabwo
ari iby’imyidagaduro, kandi ntabwo ari imikino. Ndi kurwana intambara benshi
muri mwe mudashobora kubona.”
Yavuze ko
atifuzaga kubabaza umuntu n’umwe, ahubwo we icyo yakoze ari ukubohoka akavuga
kuko ibyo yavugaga byakorewe ku mubiri we n’ubuzima bwe muri rusange, kandi
niwe wikorera umutwaro n’ububabare bwabyo.
Yasabye
abantu kureka iperereza rigakorwa, ryagaragaza ko yibeshye akazabyemera kandi
agasaba imbabazi binyuze mu nzira y’amahoro.
Ku munsi
w’ejo nibwo Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya ku
gahato Shaddyboo, nyuma y’uko Shaddyboo agiye kuri RIB gutanga ikirego.
Like This Post? Related Posts