Dj Pius
yamaganiye kure Alex Muyoboke wavuze ko ari we wagize uruhare mu ikorwa
ry’indirimbo “Agatako” Dj Pius yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda, Jose
Chameleone, amubwira ko akwiriye kujya yirinda kugira imyitwarire mibi ishobora
gusebya izina rye cyangwa ibyo yagezeho mu gihe amaze ku Isi.
Mu
butumwa yanyujije kuri Instagram ye Dj Pius, yashimangiye ko ibyo Alex
Muyoboke yatangaje mu kiganiro yagiranye na “Igihe Kulture” ari ibinyoma.
Yagize ati:
“Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo
wagezeho mu gihe umaze ku Isi. Gusaza neza: Kwimakaza ubuvanganzo, ubwenge,
n’amahoro bituma usaza utanduye mu mutima no mu bikorwa.
“Umuco
n’indangagaciro: Gukomeza umurage mwiza ku buryo n’igihe uzaba usanze
abakurambere uzaba uvugwa neza.”Umunwa wuzuye ibinyoma gusa!”
Yakomeje
agira at: Iigihe kimwe ashobora kubeshya
abantu,
ariko ntabwo ashobora kubabeshya igihe cyose”.
lyi ndirimbo
Agatako imaze imyaka 10 igiye hanze kuko yasohotse muri Gicurasi 2016, kuri ubu
ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1,3 kuri YouTube.
Like This Post? Related Posts