• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Sena ya Nigeria yemeje umushinga w’itegeko ugamije guhindura Itegeko Nshinga, wemerera leta 36 zigize igihugu gushinga inzego za polisi zazo bwite. Ni impinduka zifatwa nk’izikomeye cyane mu rwego rw’umutekano, nyuma y’uko uyu mushinga wari umaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite mu ntangiriro z’uku kwezi.

Uyu mushinga uje mu gihe Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano birimo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, gushimuta abantu hagamijwe gucunguzwa amafaranga, ubwicanyi n’amakimbirane akomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu.

Abanenga uburyo polisi ya Nigeria ikora bavuga ko kuba ifite ubuyobozi bukuru bumwe ku rwego rw’igihugu byatumye idashobora guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biri hirya no hino.

Izi mpungenge zongeye kuvugwa cyane nyuma y’ishimutwa ry’abanyeshuri benshi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nigeria, agace kari gasanzwe gafatwa nk’akarinzwe kurusha utundi.

Abashyigikiye iri vugurura bavuga ko guha buri leta uburenganzira bwo kugira polisi yayo bizatuma ibibazo by’umutekano bikemurwa vuba kandi hakurikijwe imiterere y’aho bibera.

Nubwo iri vugurura rishyigikiwe na benshi, impuguke mu by’umutekano n’imiyoborere zigaragaza impungenge ko rishobora guha ububasha bukabije ba guverineri b’intara.

Bavuga ko muri Nigeria, aho politiki ikunze kurangwa n’imvururu n’amakimbirane, hari impungenge ko bamwe mu bayobozi bashobora gukoresha polisi z’intara mu nyungu za politiki cyangwa mu guhohotera abatavuga rumwe na bo.

Ni yo mpamvu bamwe basaba ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo kugenzura izo nzego kugira ngo zidakoresha nabi ububasha zizahabwa.

Nubwo Sena yamaze kwemeza umushinga, haracyategerejwe ko uhuza ibikubiye mu nyandiko yemejwe na Sena n’iyari yemejwe mbere n’Umutwe w’Abadepite.

Kubera ko ari ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ugomba no kwemezwa nibura na bibiri bya gatatu by’Inteko zishinga amategeko zo muri leta zigize Nigeria mbere y’uko uba itegeko.

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yatangaje ko ashyigikiye iri vugurura, avuga ko rizafasha igihugu guhangana n’ikibazo cy’umutekano kimaze igihe gihangayikishije abaturage.

Iri vugurura rije mu gihe Nigeria yitegura amatora ateganyijwe muri Mutarama, aho Perezida Tinubu azaba ashaka kongera gutorerwa indi manda.

Biravugwa ko iri tegeko ryemejwe burundu, yaaba ari rimwe mu mavugurura akomeye yakozwe mu rwego rw’umutekano muri Nigeria, rikaba rishobora guhindura uburyo polisi ikora no kongera ubushobozi bwa leta z’intara mu gucunga umutekano w’abaturage.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments