• Amakuru / MU-RWANDA

Brigadier General Franco Rutagengwa, Umugaba w’Ingabo z’Itsinda rya Joint Task Force-Bangui (JTFB) akaba n’umuyobozi mukuru uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic, yasuye abasirikare b’u Rwanda bakorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA).

Uru ruzinduko rwabereye mu gice cya Sector North East, aho Brig. Gen. Rutagengwa yasuye Rwandan Battle Group VIII ndetse n’Ibitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa Rwanda Level 2+ Hospital (RWAMED XI), bikorera muri ubu butumwa bw’amahoro.

Akigera aho uru ruzinduko rwabereye, Brig. Gen. Rutagengwa yakiriwe na Komanda w’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda, Colonel Dr. Mukwesi Christian, hamwe na Lt. Col. David Ngabonziza, bayobora ibikorwa by’izo ngabo muri aka gace.

Baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA, uko umutekano uhagaze ndetse n’uburyo ingabo zikomeje kugira uruhare mu kugarura amahoro no kurinda abasivili muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu butumwa yagejeje ku basirikare n’abaganga b’u Rwanda bari muri ubu butumwa, Brig. Gen. Rutagengwa yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye, ubunyamwuga no kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yagaragaje ko indero ari inkingi y’ingenzi ituma ingabo z’u Rwanda zikomeza kubahwa no kugirirwa icyizere mu butumwa bw’amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Yongeyeho ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza agenga ibikorwa bya MINUSCA (Standard Operating Procedures – SOPs), kuko ari yo afasha ingabo gusohoza neza inshingano zazo no kugera ku ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ku isi. Muri Repubulika ya Centrafrique, ingabo z’u Rwanda zifite uruhare rukomeye mu kurinda abasivili, gucunga umutekano w’ibice bitandukanye no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi.

Ibitaro bya RWAMED XI na byo bikomeje gutanga serivisi z’ubuvuzi ku basirikare ba Loni ndetse no ku baturage bakeneye ubufasha bwihuse, bikaba biri mu bigo byashimiwe ubunyamwuga n’ubwitange.

Brig. Gen. Rutagengwa yavuze ko kubahiriza indangagaciro za RDF, gukorera hamwe no gukomeza kwitwara kinyamwuga ari byo bizafasha ingabo z’u Rwanda gukomeza gusohoza neza inshingano zazo no gushyigikira intego za MINUSCA zo kugarura amahoro n'umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.

Yashimiye abasirikare n’abaganga b’u Rwanda ku murava n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kazi kabo, abasaba gukomeza kuba intangarugero no guhagararira neza igihugu cy’u Rwanda mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments