Nyuma ya Huye ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ biri kuba ku nshuro ya karindwi byakomereje mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba aho kuri iyi nshuro byatumiwemo abahanzi barindwi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’.
Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ by’uyu mwaka biri kuzenguruka mu mijyi irindwi y’u Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Umujyi wa Ngoma wakiriye igitaramo cya kabiri uyu mwaka kiritabirwa Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.
Guhera kw'isaha ya saa tanu n'igice ubwo umunyamakuru wacu yasesekaraga i Ngoma abakunzi ba muziki benshi baganaga kuri stade nkuru ya Ngoma batitaye ku nzuba ryinshi ryari rihari .kugeza kw'isaha ya saa cyenda ibyishimo byari byinshi ku bakunzi bamuziki babifashijwemo na Dj Dax . Ndetse n'abahanzi bakomoka mu ntara y'iburasirazuba nka B Pac Rugamba mu myambaro gakondo asusurutsa abaraho .
Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival" bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.
saa cyenda zibura Dj Tricky yageze ku rubyiniro asusurutsa abaturage ba Ngoma mu ndirimbo zigamjemo izabahanzi ba kera nka Urban Boys ,KGB na King James na bandi benshi .
Nyuma y'iminota mike Abashyushyarugamba MC Buryohe na Bianca baje ku rubyiniro batitaye kw'izuba ryinshi ry'i Ngoma barabasusurutsa bishyira kera .
Umuhanzi Mugara ufite ubumuga bw'uruhu niwe wabanje ku rubyiniro mu ndirimbo gakondo na birasanzwe .
Itsinda rya symphony Band ryageze kubrubyiniro ritangirana amalon.
Mu ndirimbo ze nka Delira yakurikijeho impanga,yambi ni zindi nubwo hari kw'izuba ryinshi abakunzi be bamufashije kuririmbana zose
.
Like This Post? Related Posts