Urukiko
Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ikirego cy'ubujurire Yampano yatanze aho
yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze. Ntabwo ubujurire bwe bwahawe
ishingiro ahubwo icyemezo cy'urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro cyahawe ishingiro.
Urukiko
Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uworizagwira Florient alias Yampano
aguma muri gereza ya Mageragere agakomeza kuburana afunzwe.
Ni umwanzuro
wasomewe mu ruhame ku itariki 26 Kamena 2026 mu cyumba cy'iburana gifite nimero
ya kabiri.
Uworizagwira
Florient yaburanye ubujurire ku itariki 23 Kamena 2026. Yavuze ko yemera ibyaha
bitatu abisabira imbabazi.
Yasobanuye
ko ibyaha bitatu akurikiranyweho birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa
urusobe rw'imiti ikoreshwa nkabyo, gukubita cyangwa gukumeretsa ku bushake
n'icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi byose yicuza kuba yarabikoze akaba
atakambira Urukiko ngo rumusohore muri gereza dore ko igihe amazemo avuga ko
yize bihagije.
Like This Post? Related Posts